Ukraine: Uburusiya bwagabye ibitero bya drone z'ubwiyahuzi ku murwa mukuru
Ibiturika bitari munsi ya bitanu byumvikanye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, umujyanama wa Perezida yavuze ko ari "drone z’ubwiyahuzi" zoherejwe n’Uburusiya.
Andriy Yermak, umukuru w’ibiro bya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yagize ati: "Bigaragaza kwiheba [gutakaza icyizere] kwabo".
’Kamikaze drones’, ni indege ntoya zitarimo umupilote zivugwa ko ari iz’ubwiyahuzi kuko zihita zisandarana n’ibisasu zitwaye.
Umukuru w’umujyi (mayor) wa Kyiv Vitalii Klitschko yavuze ko inyubako zituwemo n’abantu zo mu gace ko rwagati mu mujyi zangiritse.
Mu cyumweru gishize, umurwa mukuru wibasiwe n’ibisasu bya misile byinshi by’Uburusiya mu gihe cy’isaha ya mu gitondo ubwo abantu baba bihutira kujya mu mirimo, mu gitero cyibasiye ibice byinshi bya Ukraine kikica abantu 19.
Ibiturika byo kuri uyu wa mbere byatangiye saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 za mu gitondo (6h30) ku isaha yaho - ni ukuvuga saa kumi n’imwe n’iminota 30 (5h30) zo mu Rwanda no mu Burundi.
Habayeho ibiturika bitari munsi ya bitanu.
Icyaturitse mu gihe cya vuba aha gishize ni icyaturitse mu ma saa mbili n’iminota 10 (8h10) ku isaha yaho.
Bibiri byaturikiye hafi yo rwagati mu mujyi, uburyo bw’inzogera bwo kuburira ndetse n’uburyo bwo kuburira bwo mu modoka bwumvikanira muri ako gace.
Ikigambiriwe kiragoye kumenya. Ibiro bya ’mayor’ bivuga ko inyubako zituwemo n’abantu n’izidatuwemo n’abantu zibasiwe.
Abategetsi b’urwego rw’ingendo zo muri gariyamoshi bavuga ko ibiturika byabonetse hafi ya stasiyo nini y’i Kyiv.
Ibitero byo mu gihe cya vuba aha gishize byibasiye ibikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine. Byatangaza atari na ko bigenze kuri uyu munsi.
Bwari bwo bwa mbere igice cyo rwagati muri Kyiv kigabweho igitero mu buryo butaziguye, kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Mu cyumweru gishize, Putin yavuze ko bidacyenewe ko hagabwa ibindi bitero ku hantu henshi ho muri Ukraine.
Yavuze ko henshi mu hari hagambiriwe hagabweho ibitero, yongeraho ko nta ntego afite yo gusenya igihugu.