Drake umwe mu bahombye akayabo gasaga Miliyoni 500RWF kubera intsinzwi ya FC Barcelone imbere ya Real Madrid

Drake umwe mu bahombye akayabo gasaga Miliyoni 500RWF kubera intsinzwi ya FC Barcelone imbere ya Real Madrid

Oct 17,2022

Mu mukino uhuza Real Madrid na Fc Barcelona uzwi nka El Clasico wabaye ejo watumye umuraperi Drake ahomba amafaranga menshi cyane.

Umuraperi ukomoka muri Canada witwa Drake ni umwe mu bararanye agahinda bitewe n’umukino wabaye ejo wari wahuje Fc Barcelona na Real Madrid. 

Mbere y'uko uyu mukino uba, ikipe ya Real Madrid n'ubundi ni yo yahabwaga amahirwe ariko ibyo Drake yabiteye umugongo atega ko Fc Barcelona iri butsinde, bituma ahomba agera kuri 537,000 y’amapawundi.

Umutoza w’ikipe Barcelona Xavi yagiye gukina na Real Madrid ari ku gitutu bitewe n’imikino yari amaze iminsi atsinzwe muri Champions League kandi ikipe ye yarashoye amafaranga y’umurengera mu kugura abakinnyi b'ibihangange. 

Uyu mukino urebwa n’abarenga Milyari 3 ku isi yose wabaye ku munsi w'ejo, watangiye saa kumi na cumi n’itanu z'umugoroba ariko mu minota 12 gusa byari bihagije ko Benzema aba atsinze igitego cya mbere cya Real Madrid, bituma amafaranga ya Drake atangira kujya mu mazi abira.

Fc Barcelona nyuma gutsindwa igitego, ntiyacitse intege ahubwo yakomeje kwataka bituma abakinnyi bakomeye barimo nka Lewandowski na Dembele batera imipira myinshi imbere y’izamu. Ku munota wa 35, Valverde yashose ishoti rikomeye maze riragenda rijya mu izamu amafaranga ya Drake akomeza kujya mu mazi abira.

 

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko Fc Barcelona ifite gahunda yo gutsinda bakaba banagaruza amafaranga ya Drake ari nabyo byaviriyemo Ferran Torres ku munota wa 83 gutsinda igitego ariko ku munota wa 90 umukinnyi wa Real Madrid witwa Rodrygo akorerwaho panariti aranayitsinda. Ibi byatumye umukino urangira Real Madrid itsinze Fc Barcelona 3-0, ubwo Drake aba ahombye atyo.

Uyu muhanzi ntabwo yari yategeye Barcelona gusa ahubwo yari yayifatanije na Arsenal ariko yo byarangiye itsinze. Mu mafoto yanyujije kuri Instagram, yagaragaje ko yari gutsindira arenga Miliyoni 2.5 z'amapawundi.

Drake yahombejwe na Barcelona