Mikel Arteta yashimiye cyane umuzamu we wakuyemo ibitego byabazwe bigatuma batahana intsinzi

Mikel Arteta yashimiye cyane umuzamu we wakuyemo ibitego byabazwe bigatuma batahana intsinzi

Oct 17,2022

Mikel Arteta yavuze ko imikinire ya Aaron Ramsdale ari "myiza cyane" nyuma y'uko uyu munyezamu wa Arsenal yamuhesheje intsinzi kuri iki cyumweru batsinze Leeds kuri Elland Road.

Ikipe ya Gunners yabonye igitego binyuze kuri Bukayo Saka mu gice cya mbere ariko byabaye ngombwa ko ifashwa n’amahirwe inshuro nyinshi kugirango irinde iki gitego.

Leeds yahushije penaliti inahusha n’ibindi byinshi mu minota ya nyuma aho yagowe n’umunyezamu Ramsdale wakuyemo ibitego byabazwe kugira ngo agumishe ikipe mu mukino.

Arteta yabwiye Sky Sports ati "Twari twiteze ibihe by’akavuyo mu mukino, uburyo bakinnye, uburyo abafana basunitse ikipe. Twagombaga guhangana nabyo kandi twabonye uburyo bwo kubikora, ’.

Cyari igitutu kinini. Inshuro nyinshi twabonaga umupira tukawubaha. Twatanze imipira yoroshye ahantu habi rwose, igihe kimwe twagize amahirwe. Aaron Ramsdale yabaye indashyikirwa."

Ramsdale yakoresheje igice cyihariye cy’umubiri we kugira ngo akuremo igitego cyari cyabazwe cya Patrick Bamford mu gice cya mbere.

Umunyezamu Ramsdale nyuma y’umukino yavuze ko hari umwe mu mipira yakuyemo ndetse akirwaye kubera imbaraga yakoresheje ngo utabyara igitego.

Arsenal yakomeje kuguma ku mwanya wa mbere muri Premier League n’amanota 27 aho irusha City ya 2 amanota 4 yo na Tottenham ya gatatu.

Ramsdale yasingijwe cyane na Mikel Arteta