Dore impamvu nyamukuru zishobora gutuma uhora urwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari(Infection) n'icyo wakora

Dore impamvu nyamukuru zishobora gutuma uhora urwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari(Infection) n'icyo wakora

Oct 18,2022

Indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (urinary tract infection/infection urinaire) ni imwe mu ndwara zibasira cyane abagore kurusha abagabo kandi bakazirwara kenshi.

Nubwo mu bihugu byacu nta bushakashatsi burakorwa ngo bwerekane imibare nyayo, gusa ni gacye uzasanga hari umugore cg umukobwa utararwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari mu buzima bwe.

Impamvu zitandukanye zishobora gutera ubwiyongere bwa bagiteri mu muyoboro w’inkari bikaba byatera ubwandu.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma habaho ubwiyongere bwa bagiteri mu muyoboro w’inkari.

Impamvu zishobora gutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari buhora bugaruka

Isuku idahagije

Ku gitsina gore, imyanya y’ibanga ikenera isuku ihagije, kubera ari ahantu hashobora kororokera mikorobe ku buryo bworoshye.

Gutinda guhindura cotex (pads) mu gihe uri mu mihango, biri mu biza ku mwanya wa mbere mu kongera bagiteri mu myanya ndagagitsina. Mu gihe uri mu mihango, ni ngombwa guhindura pads (cotex) kenshi gashoboka, mu rwego rwo kugira isuku ihagije no kukurinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Ni ngombwa kwambara amakariso akoze muri cotton, kuko arinda ibyuya byinshi bishobora gutera ubu bwandu.

Gufunga inkari igihe kirekire

Igihe cyose ushatse kunyara, ni byiza guhita ugana mu bwiherero. Gufunga inkari igihe kirekire bituma bagiteri zibona ahantu heza ho kororokera no gukurira, bikaba byatuma urwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Umwuma

Kubura amazi mu mubiri bishobora gutuma ingingo zitandukanye zikora nabi. Kunywa amazi bishobora gufasha impyiko zawe kwikiza mikorobe zitandukanye harimo n’izishobora kugutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Niba ubona ukunze guhora urwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, uzarebe neza niba bidaterwa no kutanywa amazi ahagije buri munsi.

Imibonano idakingiye

Imibonano ni indi nzira y’ibanze iyi ndwara yanduriramo. Nyuma yo gukora imibonano, bagiteri zishobora gukwirakwira mu gitsina no mu muyoboro w’inkari zikaba zakongera ibyago byo kwibasirwa n’ubu bwandu.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’iyi ndwara, ni byiza kunyara mbere y’iminota 30 umaze gukora imibonano mpuzabitsina. Si byiza kogesha amazi cg ibindi bitandukanye bikoreshwa mu gitsina kuko bishobora kwangiza bagiteri zindi zihaba, nabyo bikaba byagutera na none iyi ndwara.

Indwara zikomeye zibasira umubiri

Indwara nka diyabete, irangwa no kugira isukari nyinshi mu maraso. Kubera iyi sukari isohokera mu nkari, hashobora kuba ahantu heza bagiteri zakurira, bikaba byagutera indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Amara adakora neza

Niba ukunze kurwara kenshi constipation (kwituma impatwe), nayo ni imwe mu mpamvu zishobora kugutera ubwandu buhora bugenda bugaruka.

Constipation hari igihe ituma uruhago ruhora rwuzuye, bityo rukaba ahantu heza bagiteri zishobora gukurira no gukwirakwiza iyi ndwara yibasira umuyoboro w’inkari. Mu rwego rwo kwirinda guhora wibasiwe n’iyi ndwara, gerageza kwita cyane ku isuku y’ubwiherero ukoresha, kandi wivuze indwara ya constipation.

Mu gihe uhorana indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ugomba kugana kwa muganga ukabanza gusuzumwa neza mbere yo guhabwa imiti. Si byiza gufata imiti yose ubonye, kandi utandikiwe na muganga.