Amateka ya Karim Benzema wegukanye Ballon d'or ku ncuro ye ya mbere nyuma y'imyaka isaga 13 yose ategereje

Amateka ya Karim Benzema wegukanye Ballon d'or ku ncuro ye ya mbere nyuma y'imyaka isaga 13 yose ategereje

Oct 18,2022

Umukinnyi ukinira Real Madrid, Karim Benzema, yaraye atwaye Ballon d’or 2022 ku nshuro ye ya mbere, ariko akaba ayikesha kwihangana no kudacika intege bitewe n’inzira yanyuzemo.

Karim Mostafa Benzema yavutse mu kwezi kwa 09 tariki 19 mu 1987. Afite uburebure bwa metero 1.85. Uyu mukinnyi w’imyaka 34 afite ababyeyi baturuka muri Algeria, gusa we yavukiye i Lyon mu Bufaransa ari naho yakuriye.

Benzema akina muri shampiyona ya Espagne izwi nka La Liga mu ikipe ya Real Madrida abereye na Kapiten (Captain).

Uyu mukinnyi yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 8, ahereye mu ikipe y’iwabo yitwaga Club Bron Terraillon Sc. Gusa ntiyatinzemo kuko nyuma y’amezi 6 gusa yahise yerekeza muri Lyon y'abato kubera ubuhanga budasanzwe yagaragazaga.

Kugira ngo agere mu ikipe nkuru, byaramugoye kuko yageze muri Lyon y'abakuru itozwa na Paul Le Guen hari muri 2004. Nk’umwataka wari ukiri muto yari akeneye kujya aganira n’abakinnyi bagenzi be ariko yakundaga kugira imikino myinshi no guseka cyane kandi abandi bakinnyi bakuru bakinanaga bo batabikunda. 

Benzema yatangiye kuba umukinnyi ubanzamo muri Lyon guhera mu 2007 bitewe n'uko abakinnyi bari bakomeye barimo Florent Malouda na Silvain Wiltord bari bagiye. Byatumye ahita anatsinda ibitego 31 mu mikino 51 muri uwo mwaka.

Benzema agikina muri Lyon

2008 yabereye Benzema umwaka mwiza kubera ko yatwayemo ibihembo bitandukanye birimo: Kuba umukinnyi w’umwaka wa Ligue 1, yari ari mu ikipe y’umwaka, yatwaye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mu Burayi bwose. 

Ikindi ni uko yagiye ku rutonde rw'abakinnyi bahatanira Ballon d’Or ariko birangira itwawe na Cristiano Ronaldo. Muri uwo mwaka kandi yahise yongera amasezerano muri Lyon bimugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu Bufaransa.

Karim Benzema yageze muri Real Madrid kuya 1 y'ukwa karindwi 2009, aguzwe Miliyoni 35 z’amayero, arangije yerekanwa hashize iminsi 8 ku kibuga cya Real Madrid. Gusa igitangaje ni uko abafana bamwakiriye nk’uko bakiriye Kaka na Cristiano Ronaldo. 

Uyu mukinnyi n’ubwo yagiye agorwa no kubona umwanya wo kubanzamo bitewe n’abataka bakomeye Real Madrid yagiye igira, ariko ntawashidikanyaga ku buhanga bwe.

Benzema yatangiye gutanga umusaruro cyane Cristiano akimara kugenda mu mwaka wa 2018 kuko yahise atsinda ibitego 30 muri uwo mwaka kandi  guhera icyo gihe  ntabwo ajya abura mu ikipe y’umwaka muri Espagne.

Karim Benzem yatwaye ibikombe byinshi cyane birimo ibikombe 4 bya Ligue 1 yatwaranye na Lyon, atwarana na Real Madrid ibikombe 4 bya shampion, 2 bya Copa del Rey, 5 bya Champions League ndetse n’ibindi. Mu ikipe y’igihugu amaze gutwarana n’ikipe y’u Bufaransa UEFA Nations League gusa.  

Uyu mukinnyi waraye utwaye igihembo gikomeye cya Ballon d’Or 2002, byamusabye kudacika intege nk’uko yabyivugiye bitewe n’imyaka yakinnye mu ikipe ikomeye ariko ataragitwara kandi atsinda. 

Gutwara Ballon d'Or byamusabye gutsinda ibitego 44 mu mikino 46, gutsinda ibitego byinshi muri Champions League no kuyitwara, gutwara igikombe cya shampiyona ya Espagne ndetse no gutegereza imyaka 13 yari amaze muri Real Madrid.

Benzema yahawe Ballon d'Or na Zidane wamutoje