Mbappe yatumye uburyo bw'imikinire buhinduka muri PSG gusa bihita bunatanga umusaruro

Mbappe yatumye uburyo bw'imikinire buhinduka muri PSG gusa bihita bunatanga umusaruro

Oct 18,2022

Rutahizamu wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yongeye kwerekana ko afite ijambo muri iyi kipe nyuma y’aho bahinduye uburyo bakinaga kubera we.

Ku mukino waraye uhuje Paris Saint Germain na Marseille, umutoza wa PSG Christophe Galtier yahisemo guhindura uko bakina ava ku bakinnyi 5-4-1 ajya ku bakinnyi 4-3-1-2. Ni uburyo bwamufashije gutsinda uyu mukino wa mbere uba ukomeye mu Bufaransa, ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Neymar.

Hari haciye iminsi Mbappe avuga ko atishimiye ubuyo akinishwa muri PSG ko bituma adatanga umusaruro uko abyumva, ndetse akagera n’aho avuga ko ashaka kwigendera. 

Mbappe yavugaga ko adashaka gukina nka nimero 9 ko bituma atinyeganyeza cyane, ndetse ntazenguruke ikibuga kandi aribyo aba yishakira.

Mbappe avuga ko iyo akinnye anyura mu mpande aribwo atanga umusaruro kandi akumva anyuzwe.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Christophe Galtier yavuze ko yahinduye uburyo bakinaga kuko abantu bamaze kubuvumbura. Yagize ati "guhindura uko nakinaga ntabwo ari ukubera wenda abakinnyi babuze, hoya. Ahubwo twatangiye umwaka w'imikino neza none amakipe yatangiye kutwiga uko dukina, ariyo mpamvu nahinduye. Ku mukino wa Marseille nashakaga kongeramo umuntu ndetse nshaka uburyo abakinnyi banjye 3 bakomeye buri umwe yakina yishimye. Tuzagumya kugerageza ubu buryo kugera bigenze neza."

Ubu buryo PSG yakinnye bwemereraga Mbappe kwinjira mu izamu aturutse ku mpande, ari nabyo yifuzaga dore ko yaje no gutanga umupira uvamo igitego. Mbappe kandi ubwo yari mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yavuze ko atishima iyo ari gukina nka nimero 9, bicyekwa ko ariyo ntandaro.

Mbappe yemeza ko mu ikipe y'igihugu uko byagenda kose ariho aba afite ubwisanzure buhagije

Ibi Mbappe yabivuze tariki 22 Nzeri ubwo ikipe y'igihugu yari mu mwiherero, avuga ko atanga umusaruro mu ikipe y'igihugu kuruta muri PSG. Yagize ati "Ngira ubwisanzure budasanzwe iyo ndi mu Ikipe y'igihugu. Umutoza arabizi ko afite nimero 9 nka Olivier Giroud kandi ugomba kwita kuri uwo mwanya, nanjye nkajya mu mpande gushaka imipira. Ariko muri PSG ntabwo ibyo bibaho kuko baba bansaba ko nkina ntanyeganyega."

Mbappe aherutse kongera amasezerano tariki 21 Gicurasi azagera mu 2025, ariko ugendeye ku ngingo zirimo usanga Mbappe icyo yifuje cyose muri PSG bakimuha kandi nta mananiza.