Intore ntipfa ivuna umugara - Reba umuvugo umubyeyi wa Yvan Buravan yamuhimbiye
Nyuma y’amezi abiri umuhanzi Yvan Buravan wari umaze kwigarurira imitima ya benshi umubyeyi we ari we se umubyara yamuvuze ibigwi yifashishije umuvugo yamyhimbiye.
Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 kanama 2022 apfa yujuje urubuga ruriho ibikorwa bye ndetse n’imishinga yateganyaga, kuri ubu hamaze gufungurwaho ‘page’ nshya iri gutangirwaho ibitekerezo ku bifuza kugaragaza amarangamutima yabo.
Abarimo abavandimwe be, inshuti n’abavandimwe bari mu ba mbere bagaragaje agahinda urupfu rw’uyu muhanzi rwabasigiye binyuze kuri uru rubuga.
Se we yahereye mu kuvuka kwa Yvan Buravan kugeza ubwo yitabye Imana avuga ibigwi uyu muhungu.
Umuvugo yamuhimbiye yawise Intore ntipfa ivuna umugara.
Intore ntipfa ivuna umugara
Mbega ibyago, mbega amakuba
Yo kubura umwana wawe ukunda
Akaba na bucura mu muryango
Agiye ari muto tukimukeneye.
Mbega agahinda gashengura umutima
Intimba idashira tuzahorana
Ariko ntacyo twabikoraho
Amarira yo twarihanaguye
Koko burya nta bajyana
Kandi kwiyahura kuraguma
Twarabyakiriye turanuma
Twizeye ko tuzabonana.
Umunsi umwe koko tuzahura
Ari nta marira, nta gahinda
Ahubwo twishimye tunezerewe
Nibyo byiringiro bidukomeza
Nibyo bimpoza nkumva ntuje
Umutima ugasubira mu gitereko
Bitabaye ibyo, kubaho bimaze iki ?
Ubu afite amahoro iyo yagiye.
Yvan sinabona uko mubabwira,
Akivuka twashimiye Imana
Akura ari bucura mu muryango
Muri batandatu ariwe uheruka.
Murumva namwe ko yarakunzwe
N’ababyeyi n’abo bavandimwe,
Akura bisanzwe nk’abandi bana
Agakunda gukina cyane umupira.
Yize bisanzwe nk’abandi bose
Ndetse rimwe na rimwe tukamuhwitura
Yarangaye cyangwa yirengagije,
Rimwe na rimwe hakabaho igitsure
Amaze kuba ingimbi bishyira ubusore
Yaganjwe n’inganzo aba umuhanzi
Ahitamo guhanga no gutarama gitore
Araririmba bishyira cyera.
Biteye kabiri ahabwa igikombe
Nyuma yo guhatana iyo mu mahanga,
Kuva icyo gihe aba aramamaye,
Akuza igikundiro n’ubuhanga.
Yakunze n’umuco ayoboka gakondo
Agamije ko yanda ikagera i mahanga
Kuririmba kinyarwanda abijyamo neza
Gutarama gitore abigira intego.
Abyitaho agamije kubikundisha abato
Intego ari imwe yo guteza imbere
Indirimbo z’iwacu avoma mu muco
No kugaragaza ubuhanga burimo.
Yagiraga ishyaka no gukunda igihugu
Byari bitangaje ku kigero nk’icye,
Yakundanga abantu, abakuru n’abato
Abasaza, abakecuru n’abana bavuka.
Yafashaga abahanzi bato bamwiyambaza
Yasuraga abantu akabataramira
Bakishima maze nawe akizihirwa
Natwe ababyeyi akaduhoza ku mutima.
Yvan yabayeho ubuzima bwuje urukundo
Akagira urugwiro, akagwa neza.
Yakundaga cyane kwitangira abandi
Bwari ubuzima bwe bwa buri munsi.
Yakundaga kuganira, guseka no gutebya
Kwishongora no kuvuga neza bya gitore.
Yaharaniraga indangagaciro nyarwanda
Kwihesha agaciro ndetse no kwigira.
Yvan aragiye ashoje urugendo
Ubuzima bugufi bwuzuye byinshi.
Yaratunguwe yifuzaga gukomeza
Nyirumuringa aho aziye atega ukuboko.
Yagize umwanya wo kwitegura
No kwiyegurira Imana rurema
Imirimo myiza iramutegereje
No guhabwa ikamba ryo kwizera.
Adusigiye umurage w’urukundo
Kuvuga ko rutakibaho ni amahomvu
Mureke turusigasire ubuziraherezo
Maze rwogere mu Rwanda rwacu.
Agiye aheza agiye agikunzwe
Nta mpamvu yo guhora mu gahinda
Twese abawe waduteye ishema
Tuzahora tuzirikana ubwo butwari.
Aragiye Burabyo butatse u Rwanda,
Akuzukuru ka Sayinzoga, Ruhutuwishyanga
Umutware w’indashyikirwa, araturikannye
Inkongi cyane arazibukiriye.
Abamarayika bamwakiriye bishimye
Aho Imana rurema itetse i jabiro
Mu gitaramo cy’abakiranutsi
Aruhutse imihate ya hano ku Isi.
Erega ni heza hariya agiye
Ntawujyayo ngo yifuze kugaruka,
Genda ngabo ihamye uri umutabazi
Tuzagukumbura iteka tukiriho.
Uzatashye abakurambere b’intwali
Rugemana ay’ikobe n’abe bana
Rutaraswinyuma n’abuzukuru be
Bazatuvuganire abato ntibagapfe.
Bose uti abo mwasize inyuma mutahe
Babahoza ku mutima buri munsi
Uko iminsi igenda idahagarara
Iba yihutira kuduhuza tuzabonana.