Ukraine: ibintu bikomeje gukomera mu mugi wa Kherson wigaruriwe n'Uburusiya ukaba urimo kuraswaho n'ingabo za Ukraine

Ukraine: ibintu bikomeje gukomera mu mugi wa Kherson wigaruriwe n'Uburusiya ukaba urimo kuraswaho n'ingabo za Ukraine

Oct 19,2022

Umukuru w’abasirikare b’Uburusiya bari muri Ukraine avuga ko ibintu "bigoye" mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo kandi ko abahatuye bagiye guhungishwa.

Jenerali Sergei Surovikin yavuze ko abasirikare ba Ukraine bakoresha rokete zo mu bwoko bwa HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) barimo kurasa ku bikorwa-remezo no ku nyubako. Yabivugiye kuri televiziyo ya leta y’Uburusiya.

Yagize ati: "Igisirikare cy’Uburusiya hejuru y’ibindi bintu byose kizatuma habaho guhungisha mu mutekano abaturage" ba Kherson.

Uku kwemera kudakunze kubaho ko abasirikare b’Uburusiya bugarijwe n’ibibazo bikomeye, kwanavuzweho n’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru w’i Kherson.

Kirill Stremousov, umutegetsi wo muri ako karere washyizweho n’Uburusiya, yaburiye abatuye i Kherson ko "vuba aha cyane" abasirikare ba Ukraine bazagaba igitero kuri uyu mujyi.

Ku rubuga rw’ubutumwa rwa Telegram, yagize ati: "Nyabuneka mwumve ko ibi ndimo kubivuga nkomeje - ndimo kuvuga guhunga vuba cyane hashoboka".

Yongeyeho ko abantu bo ku nkombe yo mu burengerazuba bw’umugezi wa Dnieper (witwa Dnipro muri Ukraine) ari bo bari mu byago cyane kurusha abandi.

Ibi byemejwe na Guverineri w’ako karere, Vladimir Saldo, na we washyizweho n’Uburusiya, mu butumwa yatangaje mu buryo bwa videwo.

Kherson yabaye umujyi wa mbere ukomeye wigaruriwe n’Abarusiya, mu kwezi kwa kabiri.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, abasirikare ba Ukraine bagiye bakomeza kwisubiza ubutaka buwegereye. Baratsinsuye bagera mu ntera ya kilometero 30 mu majyepfo ahakikije umugezi wa Dnieper, bateza inkeke yo guta mu mutego (kugota) abasirikare b’Uburusiya.

Jenerali Surovikin yagize ati: "Muri rusange uko ibintu bimeze mu karere k’igikorwa cya gisirikare cyihariye bishobora gusobanurwa ko bikomeye".

Kherson ni wo murwa mukuru w’akarere wonyine wa Ukraine wafashwe n’Abarusiya mu gitero cyabo.

Ubu noneho ibiro bya perezida w’Uburusiya - Kremlin - bivuga ko Kherson n’utundi turere dutatu twa Ukraine ari utw’Uburusiya - ibyo amahanga yamaganye.

Jenerali Surovikin ni we mukuru mushya w’intambara y’Uburusiya muri Ukraine - Kremlin iyita "igikorwa cya gisirikare cyihariye".

Yarwanye mu ntambara zitandukanye z’Uburusiya. Muri Syria, yayoboye ibikorwa by’igisirikare cy’Uburusiya byo kumisha ibisasu byishe abasivile benshi. Yanayoboye abasirikare muri Chechnya bashinjwe ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa

muntu.

Jenerali Surovikin yabivuze ku munsi Uburusiya bwagabyeho ibindi bitero by’indege ntoya zitarimo umupilote (drone) n’ibya misile ku murwa mukuru Kyiv no ku yindi mijyi imwe yo muri Ukraine, byinshi muri byo byibasiye ibikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine.

Ibice bimwe bya Kyiv ubu nta mashanyarazi n’amazi yo mu nzu bifite.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko 30% bya stasiyo z’amashanyarazi z’iki gihugu zashenywe mu minsi umunani ishize.

 

BBC