Umugabo yahagaritse ubukwe nyuma yo kuvumbura ko umugeni we yamuhishe ikintu gikomeye

Umugabo yahagaritse ubukwe nyuma yo kuvumbura ko umugeni we yamuhishe ikintu gikomeye

  • Umugabo yavumbuye ko umukobwa atereta asanzwe afite abana 4 ku munsi w'ubukwe

  • Yamenye ko umugeni we asanzwe ari umubyeyi w'abana bane bagiye gukora ubukwe

Oct 19,2022

Umugabo bigaragara ko yari ategerezanyije amatsiko gushyingiranwa n’umukunzi we yakubiswe n’inkuba nyuma yo kuvumbura ko uyu mukobwa yamuhishe ibanga rikomeye cyane.

Ku munsi w’ubukwe bwabo, umukwe yakiriye amakuru avuga ko umukobwa yakundaga kandi yifuzaga kugira umugore ari umubyeyi utari uw’umwana umwe cyangwa babiri gusa ahubwo bane.

Nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ,uyu mugeni yahishe iri banga rikomeye umukunzi we mu gihe cyose bari bamaze bakundana kugeza ku munsi w’ubukwe bwabo.

Ubwo umugabo yari amaze kumenya aya makuru, ntiyataye igihe ahubwo yahise ahagarika ubukwe.

Muri iyi videwo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga iri ku rubuga rwa ghpage_tv, umugeni yagaragaye arira yicaye hasi mu gihe abagore bagenzi be bagerageza kumuhoza.

Umukwe yumvikanye abwira abantu ati: "ntabwo yambwiye, asanzwe afite abana bane."

Ibi byabereye mu muhanda wari wuzuye abagenzi muri Nigeria gusa ntabwo hatangajwe igihe byabereye.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibigeze borohera uyu mugeni kuko benshi bavuze ko uyu mugore adakwiye kugirira impuhwe kubera ibikorwa bye.