Rubavu: Abagizibanabi bitwaje intwaro gakondo bakomerekeje abashinzwe umutekano 3
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu abantu bataramenyekana bitwaje imihoro, bateye mu Kagari ka Nengo i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, batema abarimo inkeragutabara ebyiri n’umuzamu umwe.
Abatuye mu Mudugudu wa Nyabagobe muri aka Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuva saa sita z’ijoro kugeza saa munani.
Bavuga ko aba bagizi ba nabi bageraga mu icumi, babanje kuza bakicara ahantu bakahamara iminota 30’, ndetse abaturage bakaba babanje gukeka ko ari abanyerondo.
Nyuma baje kwadukira umunyerondo umwe baramukubita, abaturage bahita bagira amakenga, batangira kuza gutabara, ariko uwazaga atabaye wese yakubitwaga mu gihe abandi aba bagizi ba nabi babasabaga gusubira mu nzu.
Umuturage umwe yabwiye RADIOTV10 ko ari bwo aba bantu batemaga abanyerondo babiri n’umuzamu umwe, bakanakubita abaturage babiri.
Yaakomeje agira ati “Kuko twabonye ari ibintu bidasanzwe, kuko abajura bo ni ibisanzwe hano muri Rubavu ariko ni ba bajura baza, inkoko niba isohotse akaba arayitwaye, igitoki akaba aragiciye aragitwaye, ariko aba bo dukurikije uko twabonye ikipe, bisaba gukaza umutekano.”
Aba batemwe n’abakubiswe, bari kuvurirwa ku Bitaro bya Gisenyi byo muri uyu Murenge wa Gisenyi wabereyemo ubu bugizi bwa nabi.
Abaturage barasaba ingabo ndetse na Police ko babafasha kuko ngo basanga abo bagizi ba nabi barusha ubushobozi abanyerondo.
Akarere ka Rubavu kabinyujije kuri Twitter kagize kati "Umutekano w’abaturage n’ibyabo, ni inshingano z’ Ubuyobozi, niyo mpamvu abawubangamira bose bakurikiranwa kandi bagahanwa n’Inzego zibishinzwe."