Qatar2022: Abakinnyi 5 bakomeye batazagaragara mu gikombe cy'isi kubera imvune
Iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi mu mupira w'amaguru ku isi rirabura iminsi itageze kuri 30 gusa hari abakinnyi byamaze kumenyekana ko batazaryitabira kubera imvune zikomeye bafite.
Igikombe cy'isi biteganyijwe ko kizatangira taliki ya 16 Ugushyingo 2022, ni igihe kitageze ku kwezi, hakaba hari amazina akomeye muri ruhago atazagaragara muri iri rushanwa bitewe n'imvune. Muri abo harimo:
1. Georginio Wijnaldum
Ni umukinnyi w'imyaka 31. Yavuye muri PSG yerekeza muri AS Roma kugirango abashe gukina iminota myinshi bimufashe kubona imbaraga zihagije zo kuzitabira igikombe cy'isi. Gusa bitunguranye uyu mugabo yahise avunika akigera muri Seria A akaba yaragaraje agahinda kenshi ubwo yabwirwaga ko atazabasha kujyana n'ikipe ye ya Netherland mu gikombe cy'isi.
2. N'Golo Kante
Uyu akina hagati mu ikipe ya Chelsea akaba yaragize amahirwe yo kwegukana igikombe cy'isi giheruka cya 2018 ubwo yari kumwe n'ikipe ye y'Ubufaransa.
Gusa kuri iyi nshuro ngo ntazabasha kwerekeza muri Qatar kubera imvune bivugwa ko izatuma amara amezi 4 yose adakandagira mu kibuga.
Kante yabaye umukinnyi ngenderwaho mu gikombe cy'isi giheruka byarangiye banegukanye.
3. Pedro Neto
Neto ni umunya-Portugal wibasiwe cyane n'imvune mu mezi make ashize. Yiyongereye kuri Duogo Jota nawe uri ku rutonde rw'abatazitabira igikombe cy'isi ikipe ya Portugal ifite.
4. Paulo Dyabala and Angel Di Maria
Aba bombi ni abakinnyi b'ikipe ya Argentine. Dyabala wavunitse mu byumweru bishize abaganga bo muri Argentine baje mu Butariyani kugirango bamube hafi barebe ko yakira vuba. Uyu mugabo arimo kuvurwa hakoreshejwe bwo gukira vuba bwakoreshejwe na Rafael Nadal ndetse na Kobe Bryant mu myaka ishize.
Angel Di Maria na we yavunitse mu cyumweru gishize mu ikipe ye ya Juventus. Abaganga barimo kumwita kandi bavuga ko we ashobora kuba yakize mu gihe gikwiye.
5. Reece James
James akinira ikipe ya Chelsea akaba yaravunitse mu ivi ubwo Chelsea yakinaga umukino wa Champions League na AC Milan.
Umuyobozi wa Chelsea yavuze uyu musore akeneye nibura ukwezi kose kugirango abashe gukira. Ibi bikaba bivuze ko amahirwe ye yo kwitabira igikombe cy'isi ari make cyane.