Hari uzahabwa miliyoni 110RWF! Dore uko abahanzi bamaze gutaramira i Kigali barushanwa guhenda

Hari uzahabwa miliyoni 110RWF! Dore uko abahanzi bamaze gutaramira i Kigali barushanwa guhenda

Oct 20,2022

Zimwe mu nkuru abashoramari mu muziki badakunda kubona mu itangazamakuru, ni ugutangaza amafaranga yishuye umuhanzi yatumiye kuririmbira i Kigali.

Watekereza ko bituruka ahanini ku masezerano impande zombi zigirana, harimo ingingo y’uko ibikubiye muri kontaro (Contract) nta wundi muntu ugomba kubimenya, uretse abashyizeho umukono gusa!

Byanarebwa mu kuba uwateguye igitaramo aba atifuza ko abafana bamunenga igihe umuhanzi yatumiye ababihirije, bakibuka akayabo yahawe bati ‘nta byishimo aduhaye kandi yahawe umurengera w’amafaranga’, ‘iyo bayaha abana b’i Kigali’ n’ibindi.

Abategura ibitaramo mu Rwanda bemeza ko kuzana abahanzi bo hanze i Kigali ari akazi katoroshye na gato.

Ibi bishobora kuba ari byo bituma bamwe mu bashoramari bahitamo gufatanira umuhanzi wakoreye igitaramo muri Uganda agakomereza i Kigali.

Hari uwigeze gutera urwenya, avuga ko umunyamerika Sean Kingston yataramiye muri Uganda mu mwaka wa 2011, hanyuma bamubwira ko Uganda ari nini ku buryo ifite indi Ntara yitwa Kigali ari naho ibitaramo bye agomba kubisoreza.

Sean yaje i Kigali ahakorera igitaramo ngo atazi ko ari mu kindi gihugu. Aho amenye amakuru, byagize ingaruka ku ndirimbo yakoranye na Tom Close nk’igihembo cy’uko yegukanye Primus Guma Guma Super Stars mu 2011.

Uko imyaka ishira indi igataha, agaciro k’abahanzi kariyongera ku buryo amafaranga umuhaye uyu mwaka adashobora kuyemera mu mwaka utaha.

Ubu umunya-Nigeria Burna Boy arasaba miliyoni 300 Frw kugira ngo aze i Kigali, Stromae we ageze kuri miliyoni 500 Frw- Umuziki warabahiriye koko!

Ariko kandi hari abahanzi batazi guciririkanya, ku buryo amafaranga utekereza kumuha we atari yo akwaka. 

Hari umuhanzi umaze imyaka 10 mu muziki, aherutse kuganira na kimwe mu bigo bashaka ko azaririmba mu gitaramo, biteze ko abaca miliyoni 5 Frw, asaba miliyoni 1 Frw (Birasekeje cyangwa biratangaje).

Ni mu gihe mugenzi we umaze imyaka ibiri yasabye miliyoni 3 Frw arazihabwa. Ingingo y’abahanzi n’abategura ibitaramo igarukwaho cyane mu itangazamakuru, iyo habayeho kwamburwa mbere cyangwa se nyuma y’igitaramo.

Uwagarutsweho cyane mu itangazamakuru ni Kenny Sol wishyuje amafaranga atahawe mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebration’ cyaririmbyemo The Ben, n’amafaranga atahawe muri ‘Chop Life’ cyaririmbyemo Tekno.

Ku ruhande rumwe byagize ingaruka kuri we na bagenzi be, kuko bucyeye yarishyuwe n’abandi bahanzi barishyurwa, ariko byazamuye umujinya mu bategura ibitaramo. 

2022…… Abanyarwanda barabyinnye karahava!

Nako baracyabyina kuko hasigaye iminsi 73 umwaka wa 2022 ukihirika- Waranzwe n’ibitaramo bikomeye by’abahanzi Mpuzamahanga n’abo mu Rwanda bagiye bahurira ku rubyiniro.

 

Ku wa 25 Kamena 2022

Abahanzi bafite izina mu muziki wa Afurika barimo Tekno, Nasty C, Fave na Khaligraph Jones bataramiye abashyitsi bitabiriye Inama ya CHOGM.

Iki gitaramo cyiswe ‘Choplife Kigali’ cyayobowe DJ Neptune uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeria, ndetse no muri Afurika muri rusange. Cyabereye muri BK Arena.

Cyaririmbyemo kandi Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.

 

31 Nyakanga 2022 muri BK Arena

Intore Entertainment yafashije umuhanzi wo mu Bufaransa Tayc gukorera igitaramo cye cya mbere i Kigali. Yakoze ibishoboka, arabyina, azenguruka mu bafana, yitera idarapo ry’u Rwanda…. Mu gihe cy’isaha imwe, asoza abarenga ibihumbi icyenda bamwirahira.

Iki gitaramo yagihuriyemo na Christopher, Nel Ngabo, Ruti Joel, Inki, Seyn, Kivumbi, DJ Toxxyk. Tayc yakunzwe mu ndirimbo nka Le Temps, N’y pense plus, Dis moi comment, DODO n’izindi.

 

Tariki 13 Kanama 2022 kuri Canal Olympia ku Irebero

Umuririmbyi w’umunya-Nigeria Kizz Daniel na Sheebah Karungi bataramiye i Kigali mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ryiswe MTN|ATHF.

Ni ubwa mbere ryari ribereye mu Rwanda, ariko hari gahunda y’uko rizajya riba buri mwaka. Ritegurwa n’abanya-Nigeria, rigahuza n’abo mu Rwanda.

 

14 Ukwakira 2022 mu nyubako ya Intare Conference Arena

Umuririmbyi w’umunya-Nigeria Patoranking yataramiye i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Made in Africa Delegates’ Concert’ cyaherekeje inama ya Youth Connekt Africa Summit 2022. Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo Bruce Melodie, Ariel Wayz, na Chriss Eazy.

 

Ni inde wishyuwe menshi!

Uyu mwaka wa 2022 waranzwe n’ibitaramo bikomeye birimo n’ibyo tutavuze haruguru aha. Ntitwibagiwe ko Ruger, Timaya, Sarkodie, Jaywillz n’abandi nabo bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, batanga ibyishimo mu bitaramo bahakoreye.

Hari abahanzi bagiye bemera amafaranga, ariko byagera ku munsi wo kugera i Kigali bagasaba andi mafaranga bitewe n’itsinda ry’abantu yabaga azanye i Kigali.

Umunya-Nigeria Kizz Daniel yishyuwe miliyoni 60 Frw kugira ngo ataramire i Kigali. Bitewe n’uko yafungiwe muri Tanzania akemera kubakorera ikindi gitaramo, umunsi wo gutaramira mu Rwanda wageze akiri muri Tanzania.

Abamutumiye i Kigali banzuye kumutegera indege yihariye (Private jet) ya miliyoni 20 Frw. Bivuze ko yageze i Kigali ahagaze miliyoni 80 Frw. Ibi byanaturutse ku kuba indege yari yakatishije bwa mbere yaramusize.

Ni mu gihe umunya-Uganda Sheebah Karungi bahuriye ku rubyiniro, yishyuwe miliyoni 11 Frw. Bruce Melodie waririmbye muri iki gitaramo yahawe miliyoni 11 Frw.

Umunya-Nigeria Ruger wataramiye i Kigali muri Gashyantare yishyuwe miliyoni 20 Frw. Ni mu gihe Umufaransa Tayc wo mu Bufaransa yishyuwe miliyoni 50 Frw; mbere y’uko ahagurika iwabo yasabye kongerwa izindi miliyoni 32 Frw nk’itike ye n’abo bazanye i Kigali- Bivuze ko yageze i Kigali ahagaze miliyoni 82 Frw.

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aheruka i Kigali mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebration’ aho yishyuwe miliyoni 38 Frw. Fave wahuriye ku rubyiniro n’abarimo Tekno, yishyuwe miliyoni 10 Frw.

Muri aya mezi abiri ya nyuma y’uyu mwaka hitezwemo ibitaramo bikomeye. InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko umunya-Nigeria Joe Boy azataramira i Kigali ku wa 3 Ukuboza 2022, aho yishuwe miliyoni 50 Frw kugira ngo ataramire i Kigali.

Byari byatangajew ko azataramira i Kigali muri Nyakanga 2022, ariko igitaramo cye cyarasubitswe kugira ngo babanze kugitegura neza.

Ni mu gihe umunya-Tanzania Diamond azataramira i Kigali, ku wa 28 Ukuboza 2022 muri BK Arena. Azagera i Kigali ahagaze nibura miliyoni 110Frw. Nibigenda uko, azaba ari we muhanzi wa mbere utaramiye mu Rwanda uhenze muri uyu mwaka.

 

Kizz Daniel witegura kuririmba mu gitaramo cy’Isi, yageze i Kigali ahagaze miliyoni 80 Frw 

 

Umufaransa Tayc yageze i Kigali, ahagaze miliyoni 82 Frw 

Umunya-Nigeria Joe Boy agiye kugaruka i Kigali mu Ukuboza, Yishyuwe miliyoni 50 Frw 

Diamond ashobora guca agahigo, azagera i Kigali ahagaze miliyoni 110 Frw 

Sheebah Karungi, umunya-Uganda wahiriwe n’umuziki yishyuwe miliyoni 11 Frw 

Bruce Melodie mu gitaramo yahuriyemo na Kizz na Sheebah yishyuwe miliyoni 10 Frw 

Ruger wataramiye i Kigali muri Gashyantare yishyuwe miliyoni 20 Frw 

The Ben waririmbye muri ‘Rwanda Rebirth Celebration’ yishyuwe miliyoni 38 Frw 

Source: Inyarwanda