Isimbi Alliance wamamaye cyane muri filimi Alliah the Movie yujuje inzu y'akataraboneka mu karere ka Gasabo - aMAFOTO
Umuturirwa wa Alliance Isimbi wuzuye mu karere ka Gasabo
Alliance Isimbi yujuje inzu nziza Kibagabaga
Mu mafoto atandukanye ihere ijisho ubwiza bw’inzi umukinnyi wa Flime Isimbi Alliance yujuje mu mujyi wa Kigali.
Isimbi yujuje iyi nzu mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.
Kuva yatangira kubaka iyi nzu, Isimbi yagerageje kubigira ibanga kugeza umunsi ayimukiyemo. Kuri ubu amakuru ahamya ko ibyumweru bigiye kuba bibiri ayimukiyemo.
Isimbi asanzwe ari umukinnyi wa filime uherutse gukora iyitwa ‘Alliah The Movie’ yanamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa ‘One percent International’ ubu iri kumukorera indi yitwa ‘Accidental Vacation’.
Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.
Hari kandi Richard Mofe-Damijo w’imyaka 60 umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka “Hostages” , “Scores to Settle”, “The Wedding Party 2”, “God Calling”, “Love Is War”, “King of Boys: The Return of the King” n’izindi.
Iyi filime izagaragaramo n’abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria barimo Roxy Antak wamenyekanye muri “Seven and a Half Dates” ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we.
Irebere umuturirwa yujuje:
Source: Umuryango