Abarimu 154 baturutse muri Zimbabwe bageze i Kigali aho baje gutanga umusanzu mu burezi
Abarimu ba mbere baturutse muri Zimbabwe bageze mu Rwanda
Aba barimu barimo abazigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic (RP)
Abandi barimu bazigisha Mashuri Nderabarezi [TTC]
Hari n'abandi barimu bazigisha mu mashuri yisumbuye y'Imyuga n’Ubumenyingiro.
Abarimu 154 baturutse muri Zimbabwe bageze mu Rwanda baje kwigisha amasomo atandukanye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere uburezi.
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022,i Nyamata mu Karere ka Bugesera habereye igikorwa cyo guha ikaze aba barimu 154 baturutse muri Zimbabwe, aho baje gutanga umusanzu wabo mu burezi bw’u Rwanda.
Aba barimu barimo abazigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic (RP), mu Mashuri Nderabarezi [TTC] ndetse no mu mashuri yisumbuye by’umwihariko ayigisha Imyuga n’Ubumenyingiro.
Igikorwa cyo kubakira cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette ndetse na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke.
Hakaba hagiye gutangizwa amahugurwa y’iminsi 2 kuri aba barimu agamije kubereka icyerekezo n’imikorere y’igihugu.
Aba barimu bazigisha amasomo anyuranye, harimo amasomo ajyanye n’inderabarezi, imyuga n’ubumenyi ngiro n’ayandi.
Abarimu 154 bo muri Zimbabwe nibo boherejwe mu Rwanda kuri iki cyiciro nyuma y’aho basoje neza ibizamini n’amahugurwa bibategura gutangira akazi binyuze mu masezerano yo guhererekanya abakozi ibihugu byombi byagiranye.
U Rwanda rwemeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477 baturutse muri iki gihugu.
Nyuma yo gushyira hanze amatangazo y’aka kazi, abarimu 500 ni bo batanze amadosiye agasaba hatoranywa 401 ari na bo bakoze ikizamini cy’ikiganiro mu kwezi gushize ariko 224 baba ari bo batsinda nk’uko ikinyamakuru Chronicle cyo muri Zimbabwe cyabitangaje.
Uretse kuba barakoze ibizamini by’akazi ariko aba barimu banahawe amahugurwa abategura yatanzwe n’impuguke zo muri Zimbabwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bahabwa amakuru y’ibanze mbere yo gutangira akazi kabo mu gihugu gishya.
Mbere yo guhabwa ayo amahugurwa babanje guhabwa ibizamini byanditse hakoreshejwe iyakure ndetse n’iby’ikiganiro ni ko byakozwe, byose bikaba byararangiye mu mpera za Kanama uyu mwaka.
Mu mwaka wa 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abashoramari bo muri Zimbabwe ko u Rwanda rukeneye abarimu b’Icyongereza ba nyabo.
Nyuma y’amezi abiri, hahise hasinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego z’uburezi mu bihugu byombi agamije gushyiraho uburyo bunoze byazakorwa.
Src: Umuryango