Dore ibintu bibabaje abafana ba PSV bakoreye Arsenal nyuma yo kubatsindira ku kibuga cyayo

Dore ibintu bibabaje abafana ba PSV bakoreye Arsenal nyuma yo kubatsindira ku kibuga cyayo

  • Abafana ba PSV bakuye intebe zo muri sitade ya Arsenal

  • Abafana ba PSV bateye ibyuka biryana mu maso ya bagenzi babo ba Arsenal

Oct 21,2022

Nyuma y’aho ikipe ya Arsenal itsinze PSV igitego 1-0 kuri Emirates mu mikino ya Europa League, abafana b’iyi kipe yo mu Buholandi bakuye intebe zo kuri iyi stade ndetse banatera ibyuka muri bagenzi babo bari bahanganye.

Abakinnyi ba Mikel Arteta batsinze iyi kipe yo mu Buholandi babikesheje igitego cya Granit Xhaka mu gice cya kabiri bahita bakatisha itike yo kurenga amatsinda ya Europa League.

Abafana ba PSV bagera ku 3.000 ntabwo bakiriye neza ibyavuye mu mukino kuko bateye ibyotsi bakoreshaga mu gufana ku bafana ba Arsenal nyuma y’iminota mike umukino urangiye.

Abari ku kibuga bemeza ko aba bafana bagaragaye bakura intebe zo muri stade ndetse banangiza izindi.

Abapolisi bashinzwe guhosha imvururu bahise bahagoboka batandukanye impande ebyiri zashoboraga gushyamirana.

UEFA yiteguye gukora iperereza kandi ishobora guhana PSV nyuma yo kwitwara nabi kw’abafana babo mu mujyi wa London.