Nibahumbure ntaho nzajya - Shaddyboo yihaniza abamubeshyera gukina firimi z'urukozasoni

Nibahumbure ntaho nzajya - Shaddyboo yihaniza abamubeshyera gukina firimi z'urukozasoni

Oct 21,2022

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yihanije abakomeje kumuharabika bakwirakwiza amashusho agaragaza umugore uri gukora imibonanompuzabitsina bakavuga ko ari we, ashimangira ko ababikora bose ari ababa bagamie kumuharabika no kumushyira hasi.

Kuva ku wa 19 Ukwakira 2022 ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwizwa amashusho n’amafoto agaragaza umukobwa bari bitiranyije na Shaddyboo, ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyakora nyuma yo kubibona, Shaddyboo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yamaganye iki kinyoma ahamya ko gikwirakwizwa n’abifuza kumuharabika.

Ati "Ni abantu biyemeje kumparabika bansiga isura mbi, ibyo maze kubimenyera. Banyura mu nzira nyinshi. Biriya byabanje kuvugwa umwaka ushize tugaragaza ukuri, ariko ikigaragara ntabwo banyuzwe, urabona ko bakingabaho ibitero."

Shaddyboo avuga ko umuntu wese uzi ukuri arebye amashusho ari gusakazwa yabona ko atandukanye na we, kuko ntaho ahuriye n’uyu mugore.

Ku rundi ruhande ariko, Shaddyboo avuga ko ibi bitajya bimuca intege kuko biba ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ati "Nk’ubu ndabizi ni abantu baba bashaka kureba ko nacika intege ariko nibahumure ntaho nzajya. Ndabamenyesha ko ntacyo bansebya ngo kimbuze gukomeza gahunda z’ubuzima bwanjye uko naziteguye."

Tags: