Minisitiri yategetswe kwiyambika akikwiza ubwo yari mu nteko nshingamategeko

Minisitiri yategetswe kwiyambika akikwiza ubwo yari mu nteko nshingamategeko

Oct 21,2022

Minisitiri w’ubuzima wa Zambia Sylvia Masebo yahatiwe gupfuka intungu ze n’umugongo akoresheje igitambaro ari mu Nteko Ishingamategeko nyuma y’uko umudepite w’umugabo abwiye umukuru w’inteko ko uko yambaye birimo gutera “urusaku mu ntekerezo” ku badepite b’abagabo.

Mulenga Fube yabajije niba Sylvia Masebo yambaye bikwiriye, mu gihe ikanzu ye yerekanaga umugongo we nta kiriho.

Ikanzu ye yari ihishe igituza n’intugu, yatumaga ibice by’umugongo we bigaragara.

Mu gihe ukuriye inteko yasubije ko nta kintu kibi abona mu myambarire ya Sylvia, yavuze ko bikwiye ko yitwikira kubera uko kwinuba kwa bamwe.

Minisitiri Masebo yahise atira igitambaro cyo mu ijosi umudepite mbere y’uko nyuma agaruka yitwikiriye icye bwite.

Abaharanira uburenganzira bavuze ko ibi byabaye ari ivangura.

Mirriam Mwiinga wo mu itsinda Young Women Christian Association muri Zambia yabwiye BBC ko ibi ari ukwibasira umuntu kubera igitsina cye kandi bidashyira imbere uburenganzira bw’abagore.

Mu gihe bari mu nteko, abadepite b’abagore ba Zambia bemerewe gusa kwambara isuti hejuru n’ijipo igera munsi y’amavi cyangwa n’ipantalo, cyangwa imyenda gakondo “ikwiriye”.

Hari kandi uburyo abagabo bagomba kwambara: isuti, ipantalo, ikoti, ishati na karuvati, umwenda gakondo “ukwiriye”, cyangwa umwenda wa safari w’amaboko maremare.

 

BBC