U23: Abakinnyi b'amavubi bategewe akayabo ngo bazahe isomo Mali nk'uko babikoreye Libya

U23: Abakinnyi b'amavubi bategewe akayabo ngo bazahe isomo Mali nk'uko babikoreye Libya

  • Ikipe y'Amavubi U23 agiye guhura na Mali

  • Buri mukinnyi yemerewe akayabo ka Miliyon 1RWF kugirango batsindire Mali i Huye

  • Abakinnyi b'Amavubi bahawe impanuro mbere yo kwesurana na Mali kuri sitade Huye

Oct 21,2022

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y' u Rwanda mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23 baraye bahawe agahimbazamusyi ka Miliyoni Imwe y'amafaranga y' u Rwanda kuri buri umwe, nk'ishimwe ry'uko basezereye Libya mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2023, basabwa gukomereza kuri Mali kandi bakabanza kuyinyagirira mu Rwanda.

Ejo kuwa 20 Ukwakira, ni bwo amafaranga yashyikirijwe abasore batozwa na Rwasamanzi Yves, mbere yo guhura na Nizeyimana Olivier wabasanzwe mu myitozo, akabaganiriza anabagira inama y'uko bakwitwara kugira ngo basezerere ikipe ya Mali.

Amavubi U23 ari gukorera imyitozo kuri Stade ya Huye mu Ntara y'Amajyepfo, aho azakinira na Mali mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2023, uteganijwe kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira, Uhereye i Saa Cyenda z'Amanywa.

Perezida wa FERWAFA, Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier yabwiye abasore b'Amavubi U23 ko bagomba gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi y'ibitego byinshi mu mukino ubanza, kugira ngo bazerekeze muri Mali bafite impamba ihagije, aho bazakinira umukino wo kwishyura ku ya 29 Ukwakira 2022.

Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA aganiriza abakinnyi n'abatoza b'Amavubi U23

Amavubi yasabwe gushyira imbaraga nyinshi mu mukino wo mu rugo, nyuma y'uko mu ijomjora rya mbere yabashije gusezerera ikipe ya Libya ku giteranyo cy'ibitego 4-4, bitewe n'uko Amavubi yabonye igitego i Benghazi mu mukino batsinzwe 4-1, nyuma bakaza gutsindira Libya i Huye ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura.

 

Ikipe izakomeza hagati y'u Rwanda na Mali, izagera mu ijonjora rya gatatu rizaba ririmo amakipe 14 nayo azatomborana agakina imikino ibanza n'iyo kwishyura, hagasigara amakipe 7 aziyongera kuri Marooc izakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Africa cya 2023. Amakipe azaba atatu ya mbere mu gikombe cy'Africa, azahagararira umugabane mu mikino Olempike izabera mu Bufaransa muri 2024.

Abakinnyi bateze amatwi bitonze bumva inama za Nizeyimana Olivier

Amavubi yiteguye gusezerera Mali

 

AMAFOTO: Renzaho Christophe | FERWAFA

Tags: