Dore impamvu 5 nyamukuru ziri gutuma Cristiano Ronaldo akomeje guta ibaba aho yabereye umugabo utavugirwamo

Dore impamvu 5 nyamukuru ziri gutuma Cristiano Ronaldo akomeje guta ibaba aho yabereye umugabo utavugirwamo

  • Impamvu Cristiano Ronaldo akomeje gusabera muri Manchester United

  • Cristiano Ronaldo yabaye umutwaro ukomeye kuri Man. U n'umutoza Hag

Oct 21,2022

Cristiano Ronaldo yahoze ari inyenyeri ariko ubu akomeje kubera umutwaro Manchester United n’umutoza wayo Eric Ten Hag.

Umukinnyi ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo iyo hatabaho Manchester United ntabwo yari gupfa kumenyekana kuko iyi kipe yayigiriyemo ibihe byiza. Gusa ubu si ko bimeze kuko ari gushwana n’umutoza buri munsi. 

Dore ibintu 5 byihishe inyuma y’ibikorwa bimeze nk’iby'abana biri gukorwa na Ronaldo harimo no kwivumbura

5. Kuba agishaka guhangana na Messi

Abakinnyi babayeho babiri bahanganye ku isi ni Cristiano na Messi, gusa ubu biri kugenda bigabanuka bitewe n’uko bose bari gusaza.

Messi aho akina muri Paris Saint-Germain ho bamuha umwanya agakina ndetse akanatsinda kuko we agifite imbaraga bityo bigashyira igitutu kuri Ronaldo akumva yakina akanatsinda ibitego, ariko byose bikanga kuko n'iyo abonye uwo mwanya wo gukina, gutsinda biba bigoranye.

Cristiano amaze gutwara Ballon d’Or 5 ariko Messi we yatwaye Ballon d’Or 7, ibyo nabyo bikomeza kumushyira ku gitutu akumva Manchester united igomba kumugenderaho.

4. Kuba atekereza uko abantu bamufata iyo babonye atari gukina

Ronaldo akurikiranwa n’abantu barenga Miliyoni 490 kuri Instagram, bisobanuye ko afite abakunzi benshi. Iyo atekereje ku bantu bamukurikira bamubonye atsinda ibitego by’ibitangaza ndetse anatwara ibikombe bikomeye none bakaba bari kubona atari gukina, bimushyira ku gitutu akumva akeneye umwanya wo gukina kandi nta musaruro agitanga. 

3. Kutemera ko akuze

Cristiano Ronaldo yavutse mu kwa kabiri ku itariki 5 mu 1985, ubwo afite imyaka 37, bisobanuye ko nta mbaraga nyinshi agifite. Iyo urebye uko asigaye akina mu kibuga, ubona nta mbaraga nyinshi agifite kubera ko ntabwo acyiruka cyane nka mbere.

Ntabwo agisimbuka ngo ashyire imipira ku mutwe nka mbere uko yabikoraga agatsinda ibitego by’umutwe ndetse nta n'ubwo agikina ashaka guhura n’abakinnyi b'inyuma mu ikipe bahanganye kuko aba atinya kuba yavunika.

Cristiano afite umutima ushaka gukina ariko imbaraga z’umubiri zo ntazo, bigatuma atemera guha umwanya abana bagifite imbaraga ngo bakine. 

Mu mikino 2 amaze kubanzamo, ikipe yose yirutse ibirometero 98.5 ariko mu mikino 8 atabanjemo ikipe yose yirutse ibirometero 108.5.

Ibi bihita byumvikanisha ko iyo Ronaldo yabanjemo ikipe iba ikina ibitandukanye n’ibyifuzo by’umutoza kuko Eric Ten Hag ashaka abakinnyi bihuta ntashaka abakinnyi bahagarara hamwe.

2.  Kumva ko izina rye riruta ikipe

Ronaldo ntiyemera ko ari munsi y’ikipe akinira ya Manchester United ngo atuze yemere ibyo umutoza akora harimo no guhitamo abakinnyi akoresha mu mukino. 

Bimwe mu bikorwa akora bikagaragara ko ari ugusuzugura ikipe, harimo nko kuva muri sitade umukino utarangiye kuko amaze kubikora inshuro 2 kandi amategeko ya Eric Ten Hag na Manchester United ntabwo abyemera, ariyo mpamvu biri kumuviramo ibihano nko kutagaragara ku mikino.

Asohoka muri stade kubera ko asimbujwe

1. kuba yarashatse gusohoka mu ikipe bikanga

Mu mpeshyi y'uyu mwaka mu kwezi kwa 7 Cristiano yashatse gusohoka muri Manchester United bitewe n'uko yashakaga gukina Champions League kandi Manchester United izakina Europa League, ariko birangira adashotse.

Bitewe n’uko uyu mugabo yumvaga azasohoka, ntiyakinanye n’abandi bakinnyi imikino itegura shampiyona (Pre-season) ariko we akavuga ko afite ikibazo cy’umuryango, bigatuma umutoza abifata nk'aho ari ukumusuzugura ari byo biri no kumukoraho uyu munsi. 

Ten Hag mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe kuri Cristiano mbere y'uko imikino itangira, avuga ko ari mu mishinga ye atazasohoka mu ikipe.

Gusa ibi byari ukumurinda kuko nta n'ikipe yamushakagaga ndetse ntabwo yari amufite mu mishinga ye kuko Ten Hag yubakira ku bakinnyi bakiri bato kandi Ronaldo we arashaje.