Ronaldo Nazario wabiciye mu ikipe ya Brazil yavuze akazi gakomeye gategereje umutoza wa Brazil anifuriza inabi Lionel Messi

Ronaldo Nazario wabiciye mu ikipe ya Brazil yavuze akazi gakomeye gategereje umutoza wa Brazil anifuriza inabi Lionel Messi

  • Ronaldo ntiyifuza ko Messi na Argentine batwara igikombe ndetse ngo ntashaka no kubyumva

  • Ronaldo yahishuye ko umutoza Tite afite akazi katoroshye ko guhitamo abakinni azajyana muri Qatar

Oct 22,2022

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo yatangaje ko umutoza wa Brazil afite akazi gakomeye mu gutora ikipe ye kuko afite abakinnyi benshi bakomeye.

Yakomeje avuga ko atifuza ko Messi ataba ari hejuru mu gikombe cy’isi kuko igihugu cye gisanzwe ari mukeba wa Brazil yavukiyemo.

Avuga ku kazi k’umutoza wa Brazil,Tite mu gikombe cy’isi cyegereje,Ronaldo yagize ati: ’Vinicius agomba kubanza mu kibuga.Yaba amahitamo ya mbere mu ikipe iyo ari yo yose. Raphinha akina neza bidasanzwe ariko dufite Rodrygo hanyuma Neymar uhagaze neza.

’Tite agiye kugira ikibazo kuko afite na Gabriel Jesus uri gukina neza cyane muri Arsenal, Richarlison utanga icyizere cy’ibitego, na Antony. Reka turebe icyo umutoza azakora.

Iyo asuzumye urutonde rw’abakinnyi bakina imbere ku isi,Ronaldo avuga ko Kylian Mbappe ariwe ujya kwegera uburyo yakinagamo.

Avuga kandi ko Erling Haaland ari rutahizamu watumye Pep Guardiola akunda ba Nimero 9.

Abajijwe niba yifuza ko Lionel Messi yatwara igikombe cy’isi mu gihe Brazil yaba ikinaniwe muri Qatar,Ronaldo aseka yagize ati: Nabona ubwenegihugu bwa Espagne. Hari ubukeba hagati ya Brazil na Argentine. Ndabubaha cyane ariko sinshobora kwihanganira gutekereza Argentina yatwaye igikombe cy’isi.

’Ese Messi arabikwiye? Birumvikana ko abikwiye! Ariko ntabwo mushyigikiye! Ndamukunda, kandi arabyumva kuko nshobora kwemeza neza ko ariko nawe abyumva."

Mugenzi wa Messi muri Paris Saint-Germain, Neymar, azaba ari mu bakomeye muri Qatar kandi Ronaldo avuguruza igitekerezo cy’uko uyu nimero 10 wo muri Brazil adakunzwe ugereranije n’abandi bakinnyi bakomeye muri Brazil.

Agira ati: ’Niba turi kuvuga umupira ndashidikanya ko hari umuntu udakunda Neymar.’

’Nibyo koko ubuzima bwe bwite bwangije umupira w’amaguru we ariko ntabwo nshishikajwe n’ubuzima bwe bwite. Ntabwo ntekereza ko wabona umufana w’umupira w’amaguru udakunda uburyo akina. ’