Rusizi: Ntibisanzwe! umugabo yasambanyaga umwana we kugeza amuteye inda incuro 2 zose

Rusizi: Ntibisanzwe! umugabo yasambanyaga umwana we kugeza amuteye inda incuro 2 zose

  • Umugabo wasambanyaga umwana we yakatiwe gufungwa imyaka 21

  • Yamuteye inda incuro 2 kandi ari umwana we yibyariye

Oct 22,2022

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo umugabo watangiye gusambanya umwana we w’umukobwa muri 2019, akanamutera inda inshuro ebyiri, yakatiwe gufungwa imyaka 21.

Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, ni uwo mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyakarenzo.

Yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, aho mu rubanza rwabaye tariki 04 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mwana wasambanyijwe na Se, yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka umugore akazamuzana iwe ngo babane.

Bwavuze ko uyu mugabo yatangiye gusambanya umwana we kuva mu mwaka wa 2019 ndetse akaza kumutera inda.

Umugore w’uyu mugabo yagiye kumurega, ariko aza kumushinjura nyuma yuko ashyizwe ku nkeke n’umuryango we ndetse n’inda yari yaratewe uwo mwana ikaza kuburirwa irengero, bikaba bikekwa ko yayikuyemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2020, ikaza no kuvuka muri Werurwe 2021.

Abaturanyi b’uyu muryango, banze kubyihererana, batanga amakuru yatumye inzego z’ubutebera zibyinjiramo.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibizamini bya gihanga bya ADN/DNA byagaragaje ko umwana wavutse ari uw’uriya mugabo, bwamusabiye gufungwa imyaka 25.

Ku ya 19 Ukwakira 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwatanze icyemezo cyarwo, rwemeza ko uyu mugabo ahamwa n’icyaha, rutegeka ko afungwa imyaka 21.

 

Src: Radiotv10