Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zavumbuye ubundi bubiko bw'intwaro zari zarahishwe n'ibyihebe

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zavumbuye ubundi bubiko bw'intwaro zari zarahishwe n'ibyihebe

Oct 22,2022

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bari muri Mozambique batahuye ubundi bubiko bw’intwaro bw’ibyihebe ahitwa Miloli,mu ishyamba rya Limala mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’akarere ka Mocimboa da Praia District.

Aha Miloli hahoze ari icyicaro gikuru cy’ibyihebe mu karere ka Mocimboa da Praia ndetse byahishe izi ntwaro birangije birahunga

Nkuko Ingabo z’u Rwanda zibivuga,ibyihebe byirukanwe muri aka gace bisiga bihishe izi ntwaro nyuma yo guhatwa umuriro muri Kanama, 2021.

Inkuru iri ku rubuga rw’ingabo z’u Rwanda, ivuga ko hari amakuru y’uko ibyihebe bya Ansar Al Sunnah Wa Jammah (IS Mozambique) byagerageje kugaruka inshuro nyinshi gutwara ziriya ntwaro ariko ntibyabahira.