Hari bamwe barengwa bagahinduka imana - Perezida Kagame avuga ku banyamadini bajya kumureba bavuga ko Imanya yabamutumyeho
Ubwo yafunguraga Inama y’iminsi ibiri ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Umuyobozi Mukuru,Perezida Kagame yavuze ko atemera abanyamadini bamusura bamubwira ko Imana yabahaye ubutumwa ngo babumugezeho.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo aba banyamadini abategamatwi ariko atabemera ndetse ko banava hamwe ababwije ukuri.
Perezida Kagame avuga ko gukorera Imana ari byiza ariko ko ikibazo ari uko hari ’abarengwa bagahinduka Imana.’
Yagize ati "Hari abantu baza bakambwira ngo bamfitiye ubutumwa,ni na vuba aha ntabwo ari kera, nkabakira bakambwira ko Imana yabatumye. Mbatega amatwi ariko n'ubwo mbatega amatwi ntabwo mbemera. Simbibabwira ariko bava aho mbabwiye ngo "urabeshya, uri umunyakinyoma". Impamvu n’imwe uje ukanyigisha imico myiza,ukampa ibitekerezo byiza, ukambwira aho nkosheje,ukanyereka uburyo ubwo aribwo,ibyo nabyakira neza tukabigira n’impaka ndetse nkagera aho numva ko uri mu kuri, nkakubwira ko nemeranya nawe ndetse nkanahindura uburyo nakoraga.
Ariko uje umbwira ngo watumwe,watumwe n’Imana,mubo Imana yatuma mu by’ukuri ninjye yabanza guheraho, kuko mujya kuntora kuba umuyobozi wa RPF, nkoresheje amagambo yabo n’ururimi rwabo Imana yarabakoresheje murantora. None se kuki arimwe yakoresha njye simbwire."
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ati "Ntimugashukike mu buryo bworoshye.Iyo umuntu agushutse ugatwarwa ntabwo ugera kure utarahura n’ikibazo."
Perezida Kagame yavuze ko imikorere yose ihinduka kugira ngo u Rwanda n’abanyarwanda bagere kure.
Src: Umuryango