Cristiano Ronaldo ukomeje kugayika yakoranye imyitozo n'abana abyaye

Cristiano Ronaldo ukomeje kugayika yakoranye imyitozo n'abana abyaye

Oct 22,2022

Cristiano Ronaldo ukomeje kugayika, yakoranye imyitozo n’abana bafite imyaka 21.

Ronaldo aho yambariye inkindi akomeje kuhambarira ubucocero, kubera ko kuri uyu wa Gatanu yari yabukereye agiye gukorana imyitozo n’abana bato ba Manchester United batarengeje imyaka 21. 

Ibi bije nyuma y’ibihano yafatiwe ku munsi w’ejo hashize, harimo no kuba atari mu bakinnyi bazifashishwa na Manchester United ikina na Chelsea mu mpera z’iki cyumweru.

Ten Hag uyu munsi yatangaje ko ibyari bikurikiyeho nyuma y’ibyo yakoze agasohoka muri Stade umukino utarangiye bari batsinzemo Tottenham, ari ukumuhana kuko ubwa mbere yabikoze akamureka.

Ronaldo  yemeye igihano gisaba kwihangana, akorana imyitozo n’abana abyaye kubera ko atemerewe gukorera mu ikipe nkuru, kandi aramutse anaretse kujya mu myitozo yakomeza guhura n’akaga akaba yanafatirwa ibindi bihano bikomeye harimo no gukatwa amafaranga.

Ejo Ronaldo yahuye na Eric Ten Hag, umutoza wa Manchester United ngo baganire, ariko ntacyavuye muri ibyo biganiro kuko abantu benshi bari biteze ko ari bube yanababarirwa, ariko si ko byagenze.