Guinness World Record: Ni we muntu wa mbere utumbura amaso kurusha abandi bose ku isi. Byinshi kuri Sidney de Carvalho Mesquita waciye agahigo
Umugabo ukomoka muri Brazil yaciye agahigo ku isi [Guinness World Record] ko kuba umuntu ukanura [uturumbura amaso] kurusha abandi ku mubumbe kuko amaso ye asohoka akagera mui santimetero 2.
Bwana Sidney de Carvalho Mesquita uzwi kandi ku izina rya Tio Chico, yashimishije abantu benshi kubera iyi mpano ye itangaje yibitseho.
Yavumbuye impano ye afite imyaka icyenda kandi kuva icyo gihe yagiye agaragaza ubuhanga bwe budasanzwe.
Nk’uko byatangajwe na Guinness World Records, amaso ya Bwana Chico ashobora gusohoka akagera kuri mm 18.2 avuye aho yaremewe kuba. Yakoze aka gahigo kuwa 10 Mutarama 2022.
Uyu mugabo ngo ubwo yarimo kwireba mu ndorerwamo yabonye ko amaso ye asohoka cyane kurusha bagenzi be,abyereka ababyeyi n’inshuti ze barumirwa.
Ababyeyi be bagize ngo yavukanye uburwayi ariko baje gusanga ari impano nta kibazo na gito afite.
Uyu mugabo avuga ko iyi mpano ayikesha imana n’ababyeyi be ndetse ko adakenera imyitozo ngo ayimurike ku mugaragaro.
Icyakora ngo iyo aturumbuye amaso ye cyane amara amasegonda make atareba neza ndetse ngo ashobora kubikora hagati y’iminota 20-30.