Haje uburyo bushya bwo kwipima Virusi itera SIDA hakoreshejwe inkari - UBUSHAKASHATSI

Haje uburyo bushya bwo kwipima Virusi itera SIDA hakoreshejwe inkari - UBUSHAKASHATSI

Oct 23,2022

‘Antibodies’ ziboneka mu maraso y’umuntu urwaye SIDA n’utayirwaye. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo ushobora gukoresha ukipima SIDA ukoresheje inkari zawe.

Iyo bagiye gupima amaraso, hafatwa make kuyawe hakoreshejwe akantu gato gatobora umubiri. Uretse uburyo busanzwe buzwi, ubushakashatsi bwagaragaje ko inkari nazo zishobora gukoreshwa mu gihe hagiye gupimwa agakoko gatera SIDA.

Raporo yagaragaje ko ‘antibodies’ zisangwa mu nkari ziba zidasanzwe. Ni muri ubwo buryo agakoko kaboneka mu nkari mu gihe uwapimye yakoresheje uburyo bwa ELISA TEST, bigakorerwa muri Laboratoire.

Umuntu upima, afata inkari nkeya (Sample), akazishyira mu mashini yabugenewe ifite ‘Antigens’ na Anti-HIV antibodies.

Mu gihe uwipima ashaka kubikorera mu rugo, akurikiza amabwira afata inkari akazishyira mu gakombe gato cyane akageza hagati, hanyuma akazirambika mu gakoresho kabugenewe aba yahawe. Mu gihe uwapimye yanduye SIDA, bizagaragara mu gihe cy’amasaha abiri.

Ubushakashatsi bwakozwe na US Food and Drug Administration, bwemeje ko mu gihe wipimye ukoresheje inkari cyangwa ‘amacandwe’ ugasanga wanduye, ugomba guhita wihutira kwa muganga kugira ngo umenye neza niba ari iby’ukuri kugira ngo utangire ubwirinzi.

 

Inkomoko: www.sonoraquest.com