Ukwezi kurimo kugenda guhunga isi buri mwaka. Havumbuwe ikintu gikomeye kigira ingaruka ku mubumbe w'isi

Ukwezi kurimo kugenda guhunga isi buri mwaka. Havumbuwe ikintu gikomeye kigira ingaruka ku mubumbe w'isi

  • Intera hagati y'Isi n'Ukwezi yamye yiyongera

  • Ukwezi kugenda kwitarura Isi buri mwaka

Oct 24,2022

Ubushakashats bwagaragaje ko Ukwezi kugenda kwitarura isi ho sentimetero 3.8 buri mwaka ndetse ko ibi bimaze imyaka ibarirwa muri za miliyari biba.

Uyu munsi Ukwezi kuri ku ntera y'ibirometero 384,399.861 uvuye ku isi gusa kera kwari hafi cyane kurushaho.

Ukwezi gufite akamaro kanini ku muvuduko w'Isi bivuze ko uko kugenda kwitarura Isi igenda irushaho kugenda gahoro bityo umunsi ukaba muremure cyane(Amasaha y'umunsi akiyongera).

Mu myaka miliyali 2.45 ishize umunsi wagiraga amasaha 16.9 gusa uyu munsi umunsi umara amasaha 24.

Ibi bisobanuye ko uburebure bw'umunsi buzakomeza kwiyongera gusa ibi bikazafata millioni z'imyaka kugirango ikinyuranyo n'uko bimeze uyu munsi kigaragare.

Abahanga bavuga ko mu gihe Isi yagabanya umuvuduko mu buryo bukabije cyangwa se igahagarara burundu habaho ibintu bibi cyane bitigeze bibaho harimo imiyaga itarigeze ibaho, imitingito ukomeye cyane, imyuzure n'ibindi tutibagiwe guhagarara k'ugusimburana kw'amanywa n'amajoro.

Ivomo: The Sun