Alliance Isimbi yasubije ibimaze iminsi bimuvugwaho kubera umuturirwa yujuje i Kigali - AMAFOTO

Alliance Isimbi yasubije ibimaze iminsi bimuvugwaho kubera umuturirwa yujuje i Kigali - AMAFOTO

Oct 24,2022

Kuva ku munsi wa mbere hatangazwa ko Isimbi Alliance yujuje inzu y’umuturirwa i Kigali, inkundura zahise zitangira, abazana za munyangire, abafite amashyra batandukanye, bakomeza kwerekana n’ibyo abantu batari bazi.

Usibye ibyo, hari n’abakoreshaga ubutumwa bukakaye bibasira uyu mukobwa ubusanzwe uhorana ubwitonzi ndetse abamuzi bakemeza ko ibivugwa byose atabyitaho ahubwo ahorana umurava no gukora cyane.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, Alliah Cool yanditse ijambo ryafashwe nko gusubiza ibyagiye bivugwa byose, maze yerekana ko adatewe ubwoba nabyo, ahubwo avuga ko abikuramo imbaraga. Ati "Abamikazi iteka umubabaro bawukuramo imbaraga’’.

Alliah Cool ni umwe mu bakobwa bakunzwe banafite agatubutse mu babarizwa mu myidagaduro yo mu Rwanda. Uyu mukobwa aherutse kugirwa Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye mu ishami rishinzwe amahoro ku isi ndetse akaba ari umwe mu bahagaze neza muri Cinema.

Aherutse kuzuza inzu yo kubamo yahaye izina rya ‘Alliah Villa’. Ni inzu yubatse mu Karere ka Gasabo muri Kibagabaga akaba ari igorofa igeretse inshuro 3. Bivugwa ko yuzuye itwaye arenga Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Alliah Cool waguye umwuga we wo gukina filime akinjira no ku isoko rya Nigeria, yubatse iyi nzu mu buryo bw’ibanga dore ko byamenyekanye yaramaze kuyimukiramo.

Alliah Cool ni umwe mu bakobwa bakunzwe muri Cinema

Ni inzu ifite na Piscine yayo, yanditsemo izina ry’uyu mukinnyi wa filime rya Alliah Cool.

Alliah akunzwe muri filime aherutse gushyira hanze yitwa ‘Alliah The Movie’ ari na yo yamufashije kwinjira ku isoko rya Nigeria aho arimo afashwa na ‘One percent International’ irimo kumukorera iyitwa ‘Accidental Vacation’.

Alliah Cool yavuze ko umubabaro ari wo umuha imbaraga

Iyi filime izagaragaramo abandi bakinnyi b’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.

Inzu ya Alliah Cool