Ariel Wayz akomeje kuvugisha benshi kubera amafoto ye yagiye hanze yambaye utwenda tumwegereye - AMAFOTO
Umuhanzikazi Ariel Wayz yasangije abantu amashusho yambaye ndetse yisize mu buryo budasanzwe ubona ko yahindutse.
Nyuma yo gusohoka kw’ayo mashusho n'amafoto, abantu benshi bacitse ururondogoro, ku mbuga nkoranyambaga haratigita, kaba nk’akagozi gacitse kuri bamwe. Bamwe bavugaga ko banyuzwe n’uko yambaye, abandi bakagira irari babona ko yahindutse, abandi bati “Uwamumpa”.
Benshi mu bagize icyo bavuga ku mashusho uyu muhanzikazi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, bavuze ko uyu muhanzikazi yabaye mwiza, abandi bavuga ko 'aberewe cyane'. Ni ibintu byakomeje gushimisha abatagira ingano.
Ariel Wayz ni umukobwa ukunda kwambara imyenda imurekuye, rimwe na rimwe akambara nk’abantu bakunze kwita 'Aba Gangsters' cyangwa se 'Aba Gee' nk’imvugo z’urubyiruko rwo muri iyi minsi.
Hari abavuze ko yari yabaye ‘Igitonore’
Kumubona yambaye gutya mu myenda imwegereye, byatunguye abantu benshi cyane kuko batari babyiteze. Uburyo yagaragaragamo, hari abatangaje ko babona asa n’umumarayikakazi.
Bikekwa ko Ariel Wayz yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ’You Should Know’ imwe mu zakunzwe ndetse iri no kuri EP ye "Touch The Sky".
Batangariye ubwiza bwe
Ariel Wayz ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera mu gihugu cy’u Burundi mu cyumweru gitaha aho azataramira abatuye umujyi wa Bujumbura.
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi beza
Hano yari yicaye amaze gufatwa amashusho
Hari abatangaje ko yabaye 'igitonore'