Umukobwa yavumbuye ko umusore bakundana amuca inyuma ashyira urusenda mu dukingirizo twe. Reba ibintu babaje byamubayeho
Umukobwa yavumbuye ko umukunzi we amuca inyuma ku nshuti ye maze afata umwanzuro wo kwihorera byimazeyo urusenda mu gakingirizo.
Agustah w'imyaka 29, avuga ko yumvaga yarabonye umugabo w'inzozi ze nyuma yo kumara imyaka 2 akundana n'uyu musore.
Uyu mukobwa avuga ko yatangiye gukeka umukunzi we ubwo yasangaga udukingirizo mu modoka ye yamubaza akamubwira ko yari adufite mbere y'uko bamenyana maze akaba ataributse kutujugunya. Gusa uyu mukobwa n'ubwo yamwihoreye ntiyabyemeye neza.
Yakomeje kumukurikira aza kuvumbura ko mu gihe bakundanaga, uyu musore yaje no gukundana n'incuti ye magara rwihishwa nyuma yo kubona ubutumwa bandikiranaga muri telefoni y'umukunzi we.
Yagize ati: "Bwa mbere duhura numvaga ko ari umugabo w'inzozi zanjye. Yari mwiza bitangaje kandi yanyitagaho cyane akampa urukundo bituma mukunda birenze urugero.
Natangiye gukeka ko anca inyuma ubwo nabonaga udukingirizo mu modoka ye namubaza akambwira ko yari adufite mbere y'uko duhura gusa akaba yaribagiwe kutujugunya.
Sinabyizeye bituma njya muri telefoni ye nza kuvumbura ibiganiro yagiranaga n'umukobwa w'incuti yanjye twari tumaze imyaka 5 tuziranye.
Umutima warasandaye kubera kubona umugabo nari narizeye, numva ko atandukanye n'abandi ambabaza kuri urwo rwego."
Uyu mukobwa usanzwe ari umucuruzi ukomoka muri Texas, nyuma yo kubabazwa cyane no kumenya ko umusore bakundanaga amuca inyuma yiyemeje kwihorera maze atera urusenda mu gakingirizo kugirango amugarure mu nzira.
Nyuma y'iminsi ibiri ashyize urusenda muri utu dukingirizo ngo umusore yaje gutaha aribwa cyane mu myanya y'ibanga amubwira ko ari isabuni yo muri GYM.
Akomeza agira ati: "Nakoresheje urushinge maze ntera urusenda mu dukingirizo twe. Nyuma y'iminsi ibiri yagarute atwaye imyanya ye y'ibanga mu ntoki amabwira ko byatewe n'isabuni yasanze mu bwogero bwa GYM.
Narijijishije ndamubwira nti: 'Ryama nze ngufashe'.
Nafashe ICE'amazi yakonjeshejwe cyane akaba urubura' nyikoza mu rusenda ubundi nyishira mu gitambaro cy'isuku ndamuha ngo yikandishe arebe ko byakoroha.
Mu kanya arongera arasakuza cyane ambwira ko ICE irimo gutuma bimurya kurushaho.
Sinashoboraga kwihanganira kudaseka bituma ambaza ibyo nakoze maze ndamubwira.
Yemeye icyaha ansaba imbabazi ndamubabarira."
Agustah avuga ko yumvaga agomba guha umukunzi we andi mahirwe gusa nyuma yaje kongera kumufata amuca inyuma na none bahita batandukana burundu.
Gusa kuri iyi nshuro nabwo yagombaga kwihorera:
Agira ati: "Nari nziranye n'umuryango we cyane maze ubwo yarangizaga amashuri natumiwe mu munsi mukuru we.
Se yari yaratandukanye na nyina maze uwo munsi nsohokana na se nk'umuntu bateretana.
Uyu musore ambonye byaramubabaje cyane ararira gusa sinigeze nteretana na se. Hahah byari igihano gusa.
Ubu namaze kumwikuramo kandi meze neza ndetse nabonye ko yari uburozi kuri njye."
Ese wowe ufashe umusore mukundana aguca inyuma wakora iki? KANDA HANO UDUHE IGITEKEREZO