Umugore yahishuye uko umugabo we yamusabye kubyarana na murumuna we ngo bagire umunezero. Uko byarangiye biteye agahinda
Umugabo wanjye yarangerageje mbyarana na murumuna we tuzi ko bizaduha ibyishimo gusa kuva uwo munsi meze nk'uba mu muriro utazima
Ubwo nari ndangije kwiga mu gihugu cy’abaturanyi namenyanye n’umusore wari uje gukora stage kuri banki nari maze umwaka nkorera, kuko ari njye twahoranaga kenshi twagiye tumenyana buhoro buhoro ari nako ambwira byinshi ku buzima bwe.
Buri uko twakundaga kuganira niko nagendaga numva ndushijeho kumwitaho kuko yari umusore wanyuze mu bihe bikomeye nk’ibyanjye, kuko nari naramutanze kurangiza amashuri nahisemo kujya mufasha mubyo nshoboye nta kindi ngendeyeho.
Stage yararangiye umusore arasezera aragenda nanjye nsigara aho, guhera uwo munsi agenda, ntiyasibaga kumpamagara akambwira buri kibazo cye maze nanjye nkamufasha uko nshoboye.
Rimwe hari ku munsi w’abakundana (Saint valentin) mu gitondo kare kare mbona arampamagaye tuganira byinshi, atangira kumbwira amagambo akomeye, ambwira ko ndi byose kuri we ndetse ko nta wundi muntu yabonye nkanjye.
Uko yakomezaga kubimbwira nanjye nakomeje kumutega amatwi ngiye kumva numva arambwiye ngo: “Basi niba bishoboka tuze kubonana natwe twigane abakundana” nikirije vuba, ni nako byagenze ni mugoroba twahuriye ahantu hamwe, dufata agafanta nk’abandi bakundanaga bari bari aho, iryo joro niryo natwe twatangiriyemo inzira y’urukundo.
Uwo musore namukunze bitangaje, niwe muntu nongeye kwishimira mu buzima bwanjye nyuma y’ababyeyi banjye, iyo yabaga atameze neza naburaga amahoro nkumva natanga ibyanjye byose ngo mbone yishimye.
Yaje kurangiza ishuri, uwo musore ntabwo namurutaga ahubwo nuko yari yarize nabi kubera ibibazo akagenda adindira.
Muri icyo gihe cyose ni nkaho ari njyewe nari mutunze, icyo yansabaga cyose naramuhaga kuko nari mfite ubushobozi,
Cheri yaje kubona akazi twese dutangira kubaho mu buzima busa nkaho ari bumwe, bampemba amafaranga yose nkayamuha ngo ajye ayacunga, nyuma y’imyaka ibiri dukundana dukora ubukwe bwiza.
Twatangiye urugendo rushya, inshingano zanjye nkazuzuza nk’umugore mu rugo ntacyo nitayeho kuko namukundaga cyane bituma mwigarurira wese, abandi bamwe bakamuserereza ngo ni inganzwa.
Ibyo ntacyo byabaga bimutwaye, ahubwo yubakiraga kuri ya mateka yanjye nawe maze nanjye ngaharanira kumugira umutware ubikwiye.
Amezi icumi yarashize nandi araza tubura akana, tuyoboka iyo kwa muganga, baduha inkuru mbi ko umugabo wanjye adashobora kubyara, byari amarira menshi kuri twe.
Ntaho tutirutse, yaba mu miti ya Kinyarwanda ndetse n’ahandi hose ariko biranga, turiyakira.
Hari umunsi umwe umugabo wanjye yanguye gitumo asanga ndi kurira, yahise yibwira igituma ndira maze apfukama imbere yanjye, arambwira ngo: “Humura ikikuriza ndakizi, gusa nungutse igitekerezo, aho kugirango ubure uzagukomokaho emera murumuna wanjye agutere inda nzamurera”
Byari bikomeye kubyumva gusa kuko nari mbibwiwe nuwo nkunda kandi nta yandi mahitamo ndabyemera, uwo munsi ntazibagirwa koko murumunawe yaje iwanjye, umugabo wanjye arampobera ajya kurara mu cyumba cy’abashyitsi ndarana na murumuna we.
Nyuma y’amezi macye natangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusama biba ibyishimo ariko birimo n’agahinda umwana aza kuvuka turamwishimira abaturanyi n’inshuti bo ntacyo bari bazi bari bazi ko ari uw’ umugabo wanjye tubana.
Guhera uwo munsi murumuna w’umugabo wanjye ntiyasibaga kuza aho mu rugo, namubaza akambwira ngo aje kureba umwana we, yasanga umugabo wanjye adahari agashaka ko turyamana ariko nkamubera ibamba.
Yakomeje kubigira akamenyero nanjye ntangira kuyoba umubiri uranyobora nshiduka dusigaye turyamana kenshi,
Nicuzaga nyuma birangiye nkiyanga ndetse umugabo wanjye yataha akabona ko mfite ikibazo.
Ntibyatinze inda ya kabiri narayisamye, nibaza ukuntu nzahinguka imbere y’umugabo wanjye ngo mbimubwire, umunsi yabimenye nabuze icyo mvuga, nari maze kugaragara nk’umusambanyi nyamara ntako atagize ngo afunge umutima yakire gusimburwa mu buriri.
Kuva uwo munsi umuriro waratse, umugabo wanjye yatangiye kujya aza yasinze, ibintu ntari muziho imyaka yose twari tumaranye, akaza antuka ndetse ambwira ko ndi indaya gusa ntiyankubitaga.
Nararaga ndira nkirirwa ndira, aho niho murumuna we yuririraga amba hafi akambwira ko mutwitiye ndetse namubyariye.
Hari umunsi uwo murumuna we yaje maze yanga gutaha umugabo wanjye atashye yasinze dore ko yari yaramaze kwangirika bararwana karahava, murumuna we ati: “uyu ni umugore wanjye ninjye twabyaranye wowe uri imbwa”
Bakomeje kurwana murumuna we aba amukubise intebe mu mutwe aba aguye aho abaturanyi nibo bahuruye bumvise ibyabaye barumirwa, aho niho natangiriye agahinda kadashira,
Umugabo wanjye yataye ubwenge, intebe bamukubise mu mutwe yakomerekeje ubwonko,
Ubu asunikwa mu kagare mbese nta kintu na kimwe yakora, amafaranga yose yanshizeho, naje kubyara akazi kanjye nako kararangira, ibintu biba ibindi umugore wa murumuna w’umugabo wanjye nawe aho amenyeye byose yirirwa angera amajanja, umugabowe we muheruka icyo gihe.
Ubu ndi mu mwijima, umutima wanjye uhora unshira urubanza, kenshi hari igihe byanga nkumva ngiye kwiyahura gusa nkagarukira abana banjye,
Mugire umutima ukomeye mumfashe mungire inama, ubu se koko Nkore iki?