PSG mu rungabangabo kubera Mbappe uhembwa 1/3 cy'imishahara yose y'abakinnyi iteranyije

PSG mu rungabangabo kubera Mbappe uhembwa 1/3 cy'imishahara yose y'abakinnyi iteranyije

Oct 24,2022

Paris St Germain yatangiye kwibaza niba izakomezanya na Mbappe uhembwa kimwe cya gatatu cy’imishahara yose y’abandi bakinnyi iteranye.

Kubera Financial Fair Play, PSG bizayigora kongramoa abakinnyi bakomeye mu gihe yaba agihari.

Umushahara wa Mbappe wamenyekanye aho mu myaka 3 gusa azishyurwa na PSG miliyoni 547.

Ibi byari byaragizwe ibanga ubwo yasinyaga amasezerano mashya mu mpeshyi ishize azageza 2025 gusa ibinyamakuru byamenye akayabo uyu musore w’imyaka 23 ahembwa.

Ikinyamakuru Le Parisien kivuga ko Mbappe ariwe mukinnyi uhembwa menshi mu babayeho bose kuko ngo yemerewe kwishyurwa asaga miliyoni 156 z’amapawundi yo gusinya kandi ngo azayahabwa niyo yagenda igihe amasezerano y’imyaka 3 yaba atarangiye.

Uyu musore yemerewe miliyoni 61 z’amapawundi yo kuba umwizerwa ntatererane PSG imukeneye.

Buri cyumweru ahembwa ibihumbi 650 by’amapwundi nubwo muri iyi minsi atishimye kubera uko akoreshwa.

Ushize mu mayero, Le Parisien yavuze ko Mbappe azajya ahembwa miliyoni 72 buri mwaka.Ishimwe ryo gusinya amasezerano mashya ni miliyoni 180 z’amayero mu myaka 3.

Kuba umwizerwa azabyishyurirwa miliyoni 70 z’amayero mu mwaka wa mbere,uwa kabiri ahabwe miliyoni 80 z’amayero hanyuma uwa 3 ahabwe 90.

Mbappe amaze gutsinda ibitego 14 mu marushanwa yose aho arusha Neymar Jr bakinana ibitego 4, akanarusha Messi ibitego 6.