Manchester United yemeye gukorera Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye yayisabye

Manchester United yemeye gukorera Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye yayisabye

Oct 24,2022

Ikipe ya Manchester United yiteguye kwemerera Cristiano Ronaldo kugenda mu isoko ryo muri Mutarama, nkuko amakuru abitangaza.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi utamerewe neza muri United arabanza kuganira na Erik Ten Hag kuri uyu wa mbere,bakavugana ku hazaza he n’imyitwarire ye.

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, Ronaldo w’imyaka 37, yateje uburakari ubwo yangaga kwinjira mu kibuga nk’umusimbura bakina na Tottenham.

Uyu mugabo yahise ava kuri Old Trafford mbere y’uko ifirimbi ya nyuma ivuga.

Uyu mukinnyi yahanwe na Ten Hag amukura mu ikipe yakoresheje banganya na Chelsea igitego 1-1.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yanaciwe amande 720.000 by’amapawundi ndetse ikinyamakuru The Sun kivuga ko ashobora kuba yarakinnye umukino we wa nyuma muri iyi kipe yubatsemo amateka.

Ronaldo azarangiza amasezerano muri uyu mwaka w’imikino ariko The Mirror ivuga ko United ishaka kumurekura vuba bishoboka.

Ariko, ibi ngo bizaterwa nuko iyi kipe izabona umushaka nubwo bivugwa ko Chelsea irimo gutekereza kumuvugisha.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko bizasaba ko United yishyuraRonaldo miliyoni 10 z’ama pound kugira ngo basese amasezerano hakiri kare kubera umushahara w’ibihumbi 360,000 by’amapawundi ahembwa buri cyumweru.