Umugabo yasenye inzu yari yarubakiye umukunzi we ndetse n'iyo yari yarubakiye nyirabukwe nyuma y'uko amubenze

Umugabo yasenye inzu yari yarubakiye umukunzi we ndetse n'iyo yari yarubakiye nyirabukwe nyuma y'uko amubenze

Oct 24,2022

Umugabo wo muri Malawi uzwi ku izina rya Francis Banda yashenye amazu yubakiye umugore we na nyirabukwe nyuma y’uko uyu mugore yashatse amusize akisangira undi mugabo.

Mu majwi yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu Banda yavuze ko we n’umugore we bari bamaze imyaka 13 bashakanye kandi banafitanye abana batatu.

Yongeyeho ko mu gushyingirwa kwe, yashoboye kubaka amazu abiri, imwe ayiha umugore we indi ayiha nyirabukwe kandi ngo zose yazubatse mu mudugudu w’iwabo w’umugore.

Nk’uko Banda abitangaza ngo umugore we yatangiye kugirana umubano n’undi mugabo kandi aherutse kuva mu rugo rwabo.

Umunsi umwe, Banda ngo yagerageje kuvugana n’umugore we ariko telefone ye yitaba umugabo we mushya.

Ibi ngo byarakaje Banda cyane maze ahitamo gusenya amazu yubakiye uyu mugore na nyirabukwe.