Perezida Kagame yahishuye uko yatunguwe n'umuryango we n'incuti ku munsi w'isabukuru ye akagera ahabereye umusangiro adasobanukiwe

Perezida Kagame yahishuye uko yatunguwe n'umuryango we n'incuti ku munsi w'isabukuru ye akagera ahabereye umusangiro adasobanukiwe

Oct 24,2022

Perezida Paul Kagame yavuze ko ku isabukuru ye, inshuti ze n’abagize umuryango we bamukoreye ibirori ariko kugira ngo abyitabire babanza kumubeshya ko hari abantu bafite ikibazo gikomeye bashaka kumugezaho.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yitabiraga Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by’ubugiraneza (African Philanthropy Forum), nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru ye y’amavuko iba ku wa 23 Ukwakira buri mwaka.

Ubwo iyi nama yatangiraga abayitabiriye babanje gutungura Perezida Kagame bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ari nako bamuririmbira.

Ubwo yari afashe ijambo, Perezida Kagame yashimiye abitabiriye iyi nama, ababwira ko uko bamutunguye bisa neza n’ibyamubayeho mu ijoro ryashize, ubwo umuryango we n’inshuti bahitagamo kumubeshya ko hari abantu bamushaka kandi mu byukuri bashaka kumutungura ngo bamukorere ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

Yavuze ko amasaha ya nyuma ya Saa Sita ejo hashize yari yayahariye kuruhuka no kureba umupira ariko biza kurangira atunguwe n’umuryango we.

Ati “Mwantunguye kimwe n’uko byagenze mu mugoroba washize, nari nafashe umwanzuro wo gufata amasaha ya nyuma ya saa Sita yose n’ay’umugoroba ngo nduhuke nanarebe umupira w’amaguru ariko nyuma nakiriye ubutumwa bumbwira ko hari abantu bashaka ko tubonana kubera ko bafite ikibazo cyihutirwa bashaka kumenyesha.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko umuryango we n’inshuti bahise bamujyana ahakomereje ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

Ati “Bahise banjyana mu rugo rw’umuntu runaka mpageze nsanga abantu bateguye umusangiro wo kunyifuriza isabukuru nziza, abo bantu bari inshuti n’umuryango.”

 

Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu.