Polisi y'u Rwanda iri guhiga bukware umugabo wagaragaye ahondagura umwana bivugwa ko yari yamwibye
Oct 24,2022
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana umugabo wagaragaye mu mashusho mu Mujyi wa Kigali akubita umwana, akanyuzamo akanamuniga, ngo amuziza kumwiba imyenda n’inkweto.
Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wa RADIOTV10, Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi umwana w’umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda,amukubita nta mbabazi.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo “Imyenda mwayishyize he? [yamubazaga iyo yibye].”
Polisi y’u Rwanda imaze kubona aya mashusho, yanditse kuri Twitter yiyemeza gukurikira uyu mugabo wagaragaye yihanira.
Iti “murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.”