Birababaje: Nyuma yo kumara imyaka 10 yose nta kana, umugabo yavumbuye ibanga rikomeye rituma batabyara umugore yamuhishe

Birababaje: Nyuma yo kumara imyaka 10 yose nta kana, umugabo yavumbuye ibanga rikomeye rituma batabyara umugore yamuhishe

  • Umugabo yavumbuye ko umugore we atigeze abona imihango kuva yavuka bamaranye imyaka 10

  • Yamaze imyaka 10 nta kana aza kuvumbura ko umugore we atabyara

Oct 25,2022

Bimwe mu bituma abantu babaho bishimye mu rugo rwabo ni urukundo, kwizerana ndetse no kwihanganirana nk'uko benshi babyizera, gusa rimwe na rimwe ibinyoma bidakabije nabyo bishobora gutuma ibintu bimera neza hagati y'abashakanye.

Kumenya ibyo ugomba kubwira n'ibyo utagomba kubwira uwo mwashakanye ni ingenzi cyane mu bijyanye n'ubumenyi bwo kuganira no guhana amakuru hagati y'abakundana umuntu aba agomba kwiga no gukoresha igihe ashyingiwe.

Abantu bakomeje gutangarira no kugirira impuhwe umugabo wamaze imyaka 10 yose nta kana akihangana, agategereza nk'utegereje umukiza nyamara impamvu batabona akana ari uko umugore we atigeze ajya mu mihango cyangwa imugongo kuva yavuka.

Ubwo umugore umwe akaba n'incuti y'uyu muryango yasangizaga iyi nkuru abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yibazaga impamvu abantu cyane cyane abagore bashobora kubika ibanga ribi nk'iri bakarihisha abagabo babo.

Yagize ati: "Si nzi impamvu ushobora gushaka umugabo utambuwiye ko utigeze ubona imihango kuva wabaho. Imyaka 10 arongoye ni bwo abimenye ndetse akamenya ko ariyo mpamvu nta kana afite. Mu by'ukuri ni ukwikunda gukabije kuhisha amakuru nk'aya uwo mwashakanye."

Kuri iyi haba ibintu bitangaje ugasanga umusore azi ko ari ikiremba ariko agatereta umukobwa, ndetse agakora ubukwe. Umukobwa agategereza kuzaba umugore agaheba.

Ese wowe ubyumva ute? Ni iki wakora ari wowe bibayeho? 

KANDA HANO UDUHE IGITEKEREZO CYAWE