Ifoto ya nyuma y'umuherwe uherutse gupfana n'umuryango we wose bazize impanuka y'indege yabo bwite

Ifoto ya nyuma y'umuherwe uherutse gupfana n'umuryango we wose bazize impanuka y'indege yabo bwite

Oct 25,2022

Umuherwe nyiri MCFIT, Rainer Schaller, yafotowe bwa nyuma ari kumwe n’umuryango we habura iminsi mike ngo akore impanuka y’indege ibabaje yamutwaye we n’umuryango we.

Ifoto yabo ya nyuma yerekana uyu muherwe w’umudage amwenyura hamwe n’umukunzi we Christiane Schikorsky, hamwe n’abana babo Aaron na Finja ubwo bari mu biruhuko mbere y'uko indege yabo bwite igwa ku nkombe za Costa Rica mu cyumweru gishize.

Bivugwa ko uyu muherwe w’Ubudage yari avuye muri Mexico ari kumwe n’umuryango we mu ijoro ryo ku wa gatanu ubwo indege yabo yaburaga.

Umugabo witwa Marcus Kurreck - bikekwa ko ari umutoza w’uyu muherwe ku giti cye - na we yari mu ndege.

Minisitiri w’umutekano rusange wa Costa Rica, Jorge Torres, yavuze ko indege ya Piaggio 180 yari itwaye abenegihugu batanu b’Abadage yazimiye yerekeza i Limon mu burasirazuba bw’igihugu.

Bivugwa ko indege yabuzwe n’umunara ugenzura wo ku kibuga cy’indege ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo yari imaze kuguruka ibilometero birenga 40 uvuye ku nkombe hafi y’akarere ka Parismina.

Amatsinda yo gushakisha yaje koherezwa mu gushakira mu mazi ibisigazwa muri wikendi hafi y’aho iyo ndege yaburiye

Nyuma abayobozi bemeje ko havumbuwe imibiri ibiri - umugabo umwe n’umwana umwe.

Babonye kandi umuzigo hamwe n’intebe imwe y’indege nko ku bilometero birenga 25 uvuye aho iyi ndege yerekezaga ku kibuga cy’indege cya Juan Santamaría.

Nk’uko BILD ibivuga, uyu muryango wari wishimiye gutemberera muri Amerika y’Epfo ubwo ibi bintu bibabaje byabaga.

Iki kinyamakuru cyo mu Budage cyavuze ko rwari urugendo rwabo rwa nyuma nk’umuryango mbere yuko umuhungu wa Rainer w’imyaka itandatu atangira ishuri.

Uyu muherwe bivugwa ko yari atunze asaga miliyoni 200 z’amapawundi.