Umukinnyi w'umupira w'amaguru, Ernest Peremobowei yapfuye agerageza kurokora abantu mu mwuzure

Umukinnyi w'umupira w'amaguru, Ernest Peremobowei yapfuye agerageza kurokora abantu mu mwuzure

Oct 25,2022

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 31 ukomoka muri leta ya Bayelsa, Ernest Peremobowei,yapfuye ubwo yageragezaga gutabara abari barohamye mu bwato.

Aba bagendaga mu bwato hejuru y’uruzi nyuma y’umwuzure wibasiye abo muri Bebelebiri, mu gace ka Yenagoa, mu ntara ya Bayelsa.

Umurambo wa nyakwigendera ariko wabonetse nyuma y’iminsi ibiri mu gihe bimwe mu bice by’umubiri we bivugwa ko byariwe n’amafi mu ruzi.

DAILY POST ivuga ko Peremobowei,ari umwe muri batatu batsinze ibitego byinshi mu gikombe cya Prosperity Cup cyaherukaga gutegurwa na guverinoma ya Bayelsa.

Uyu yapfuye ubwo yasubiraga mu rugo mu bwato nyuma y’uko yari yahungishije umugore we n’abana babo batatu abajyanye ahantu hirengeye kugirango bahunge umwuzure ukaze wateye aho bari batuye.

Nk’uko ababyiboneye babitangaza, ubwato bwari bumutwaye hamwe n’abandi bantu batandatu bwararohamye kubera ko butashoboraga kwihanganira umwuzure.

Mu kwemeza ibyabaye, umutoza wa Bebelebiri FC yakiniye mu marushanwa aheruka, Kenneth Dreams, yavuze ko uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yapfiriye mu gikorwa cyo gutabara abandi bari kumwe mu bwato.

Yagize ati: “Yajyanye umuryango we mu kigo cyimuriwemo abantu kubera ko umwuzure wari wasenye inzu ye. Ubwo yasubiraga mu rugo, yinjiye mu bwato hamwe n’abandi batandatu hanyuma umwuzure wari ukabije wibasira ubwato.

Twumvise ko yashoboye kurokora abantu bane bari mu bwato mbere yo kurohama. Yari umukinnyi ukomeye mu marushanwa ariko nta yandi mahitamo dufite uretse kwemera igihombo. ”

Murumuna wa nyakwigendera, Earnest Komboye, na we yemeje ibyabaye.

Yagize ati: “Kubera umwuzure mwinshi, batakaje ubushobozi bwo kuyobora ubwato ubwo binjiraga muri leta ya Jetty Barge. Niwe wenyine wari uzi koga neza maze arokora abantu batanu bari kumwe. Ndatekereza ko yari ananiwe kandi yatwawe n’umuyaga. ”

Yemeje kandi ko umuntu wa nyuma warokowe na mukuru we wapfuye ari ku kigo nderabuzima cya Yenagoa kugira ngo avurwe.