Rubavu: Umukobwa yasobanuye uko yabyaranye na musaza we incuro 2 zose anasaba ikintu gikomeye
Mukandayisenga African wo mu Karere ka Rubavu yagaragaje agahinda afite nyuma yo kubyarana na musaza we wari ufite imyaka 28, mu gihe we yari afite imyaka 17 y’amavuko akiri mu mashuri. Uyu mwana w’umukobwa umaze kubyara abana 2 ababyaranye na musaze we, n’agahinda kenshi yavuze ko yize kudoda ariko akaba nta mashini afite asaba ubufasha.
Bwa mbere ayimutera yamufatiranyije nyuma yo kumufasha kwakira abashyitsi ubwo bari bamaze gutaha.
Mu magambo ye, African yagize ati: “Twari mu rugo, we (muri geto) afite abashyitsi, ndamufasha turabakira, baraganira nyuma barataha. Nyuma y’uko bari bamaze gutaha, nk’umusore wari umaze gusoza amashuri ya kaminuza, birumvikana ko yagombaga kugira abashyitsi.
Bari basize basandaguje ibintu, ndabitegura neza, maze aranyegera aranganiriza, ambwira amagambo menshi, aransetsa birangira amfashe dore ko yari afite umujinya mwinshi, nanjye mbura icyo nkora na cyane ko yari musaza wanjye”.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nyuma yo gutwita, kubivuga byamunaniye bituma ababyeyi be babimenya inda ifite amezi 7 n’iminsi 10.
Mukandayisenga, agaragaza ko n’ubwo yabyaranye na musaza we kugeza ubu yamaze kwiyakira, gusa agorwa no kuba nta kazi agira. Ati: ”Njye namaze kwiyakira rwose, umuntu wanteye inda ababyeyi (mama) bombi baravukana, ni musaza wanjye kuko namukundaga nka musaza wanjye pe. Uriya musore wabikoze, baramufashe baramufunga nyuma imiryango iraganira tubona abana batazabona ubwishingizi, mbibwira ababyeyi baramufungura.”
Ati: “Ubu mba ndi mu rugo, nta kazi ngira, nize kudoda ariko nta mashini mfite, nta n’ikindi kintu mfite nakora kuko n’akazi ko kubagara imirima y’abandi ntako nkunze kubona kugeza magingo aya”.
Mu gahinda ka mbuze uko ngira, Mukandayisenga w’abana babiri yabyaranye na musaze we, yagiriye inama abandi bakobwa avuga ko urukundo kuri we rwashize ku buryo we yamaze no kuruhaga. Ati: “Ntabwo nagira inama abakobwa gukundana rwose, abasore b’ubu nta rukundo bagira. Abakobwa namwe murekeraho gukundana n’abagabo bashatse, mwicare mukore, mwihangire imirimo, mureke gutega amaboko kubandi mutazi n’iyo bazaturuka.”
Akomeza agira ati: “Njye ntabwo nari bubeho muri ubu buzima bubi mbayeho, iyo ntaza gushukwa ngo nterwe inda na musaza wanjye wandushaga imyaka myinshi kuriya. Mfite agahinda, ntabwo nshaka ko namwe mugira agahinda”.
Ivomo: InyaRwanda