Umugore yasobanuye icyamuteye kuryamana n'undi mugabo atwitiye uwo basezeranye. Biratangaje

Umugore yasobanuye icyamuteye kuryamana n'undi mugabo atwitiye uwo basezeranye. Biratangaje

Oct 25,2022

Akenshi bamwe batekereza ko bidashoboka, n’aho byabaye tukibaza impamvu yabyo amahitamo akabura. Umugore wo muri Ghana, yashyize hanze ukuri kuby’urugo rwe.

Abba Awanna utuye mu gace ka Dunkwa, yasobanuye byimbitse impamvu yamuteye kujya kuryamana n’undi mugabo kandi nawe asanzwe afite umugabo babana banasezeranye, ndetse anamutwitiye.

Uyu mugore yavuze ko yashakaniye n’umugabo we mu Majyepfo ya Ghana mbere y’uko yimukira mu Majyaruguru y’iki gihugu, kuko yari agiyeyo mu kazi gukorana n’umuvandimwe we Awuni.

Yagezeyo ararwara cyane biba ngombwa ko akazi akavaho, kuko atari agishoboye gukora. Igihe cyarageze aroroherwa asubira mu rugo rwe, mu gace yari atuyemo. Uyu mugore akomeza avuga ko akigera mu rugo rwe, umugabo we yahise asaba gatanya bombi baratandukana, kuko yari atagishoboye gukora kugira ngo amufashe. Uyu mudamu yavuze ko ibyo bikimara kumubaho, yagarutse mu rugo ubundi agakomeza akabana na musaza we.

Umunsi umwe, umuvandimwe we yamwemeje ko agomba kubana n’inshuti ye yitwaga John bagakomeza ubuzima. Yabikoze nk’uko yabisabwe aramushaka, gusa babana atamukunda. Uyu mudamu yakomeje avuga ko John yaje kumuhatira kuryamana kugeza bibaye.

Hashize iminsi mike, uyu mudamu yabwiye John ko atwite kandi ko atwite inda y’umugabo we wa mbere. John yaramutaye, arigendera ntiyanagaruka.

Yakomeje kubana na musaza we, igihe kiragera musaza we aramurambirwa aramwirukana.

Uyu mudamu akomeza avuga ko yaje guhura n’undi mugabo bari barigeze guhura mbere bagakundana, amutwara mu rugo amwitaho, amuha ubuzima bwiza.