Dore ibisobanuro ku nzozi zo kurota upfa, ubyara, wiyahura cyangwa uca inyuma umukunzi wawe
Mu buzima umuntu muzima akunze kugira indoto asinziriye, akarota ibintu bitandukanye harimo ibiteye ubwoba n’ibinejeje gusa akenshi abantu bakunze guhera mu rungabangabo rwo kwibaza icyo ibyo barose byaba bishatse kwerekana, ni yo mpamvu Iwacumarket yahisemo kukugezaho bimwe mu bisobanuro by'inzozi abantu bakunze kwibazaho.
Uyu munsi turabagezaho ibintu bitanu: Kurota upfa, uguruka, uca inyuma umukunzi, kubyara no kwiyahura.
Nk’uko urubuga dreams cloud, dukesha aya makuru rubivuga, izi nzozi zavuzwe haruguru zigira icyo zigaragaza.
1. Kurota upfa
Iyo urose upfa, ntukihebe buriya biba bisobanura ko hari ikintu mu buzima bwawe kigiye kugira iherezo hagatangira igishya.
2. Kurota uguruka
Mu nzozi iyo urose uguruka biba bishatse kuvuga ko ugiye kugira ibyishimo bisesuye mu buzima bwawe.
3. Guca inyuma umukunzi
Iyo warose uca inyuma umukunzi, haba hari ikibazo kuko biba bishatse kuvuga ko kwizerana kutaragera ku rugero rushyitse, hari urugero runaka utamwiyumvamo.
Izi nzozi kandi zishobora gusobanura ubugambanyi hagati y’abakundana.
4. Kubyara cyangwa kugira umwana
Iyo warose ubyara cyangwa ufite uruhinja, bivuga ko hari ikintu gishya kigiye kuza mu buzima bwawe.
5. Kwiyahura
Ibi bisobanura ko hari ubuzima bukugoye urimo kandi urimo guharanira kubihunga bidakemutse.