Dore ibindi bintu bibabaje cyane ya kamyo iherutse kwica abantu mu kanogo yakoze
Ikamyo yakoze impanuka mu kanogo yahitanye abana 3 bava indimwe
Ababyeyi b'abana bahitanwe n'ikamyo bari mu gahinda kenshi
Kuri uyu wa gatatu, 26 Ukwakira, ni bwo abana 3 bavukana baguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 6 ku Kinamba bazashyingurwa mu irimbi rya Rusororo, mu karere ka Gasabo.
Aba bavandimwe bari bafite hagati y’imyaka 9-12 bapfiriye aho iyi mpanuka yabereye nk’uko byatangajwe n’umuryango wabo.
Aba bana bapfuye ni Joseph Fruit, Herve Sikubwabo Shami, na Honore Racine Sikubwabo.
Ku wa mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ni bwo aba bana bari bonyine mu muryango wabo bahitanwe n’iyi mpanuka nkuko umwe mu bagize umuryango wabo yabibwiye The New Times dukesha iyi nkuru Yavuze ko abo bavandimwe batatu bari kumwe na nyirakuru igihe impanuka yabaga mu gihe uyu mukecuru yakomeretse bikabije.
Ubwo bari bahagaze ahaparika bisi mu Kanogo, ikamyo yabuze feri yataye umuhanda wa Yamaha-Kinamba uherereye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, ihitana abantu 6 barimo n’aba bana.
Umwe mu bagize umuryango w’aba bana yavuze ko aba bana bakundaga ’gukina’ ndetse bari urumuri rw’umuryango kuko batangaga ibyishimo mu muryango.
Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu,hamwe n’abandi benshi bakomeretse.