Cristiano Ronaldo yababariwe agaruka mu ikipe nkuru

Cristiano Ronaldo yababariwe agaruka mu ikipe nkuru

Oct 26,2022

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo mu ikipe ya mbere, nyuma y’iminsi 5 yitoza wenyine nk’igihano yahawe n’umutoza we Erik Ten Hag nyuma yo kwanga kujya mu kibuga, akagenda umukino wa Tottenham utarangiye.

Ibihano Ronaldo yahawe byarimo gukurwa mu ikipe yakinnye na Chelsea bakanganya igitego 1-1 ndetse no kwitoza wenyine.

Yaciwe kandi hafi umushahara w’ibyumweru bibiri, agera kuri 720.000 by’ama pound, kubera kwitwara nabi ku mugaragaro.

Cristiano Ronaldo ngo yaba yaragiranye ibiganiro n’umutoza Erik Ten Hag aribyo byatumye akorana n’abandi imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, yageze ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington cya United, aho yahuye n’umutoza ndetse na bagenzi be nyuma y’uko ikipe yose yari yahawe ikiruhuko kuwa mbere.

Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’or inshuro eshanu yongeye kugaragara mu myitozo hamwe n’ikipe ya mbere - hamwe na Harry Maguire, Aaron Wan-Bissaka na Donny van de Beek - mu gihe bitegura guhangana na Sheriff Tiraspol,kuri uyu wa Kane saa 21h00 muri UEFA Europa League.