Mali: Hifashishijwe ibifaro mu kurinda umutekano w'ikipe y'igihugu Amavubi U23
Ikipe y’Igihugu "Amavubi U23" ari mu gihugu cya Mali aho arindiwe umutekano n’ibifaru by’ingabo za Espagne zibarizwa mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali.
Ibyo bifau byinshi cyane bizengurutse hotel Azalai Amavubi U23 acumbitsemo cyane ko iki gihugu gifite ikibazo cy’umutekano kubera inyeshyamba ndetse no guhirika ubutegetsi byabaye kenshi.
Amavubi U23 yageze amahoro I Bamako muri Mali ku munsi w’ejo ndetse akomeje kwitegura umukino wo kwishyura uzabahuza n’iyi kipe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.
Iyi kipe irakora imyitozo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ikiruhuko bagize ku munsi w’ejo nkuko Umunyamakuru wa RBA uri kumwe n’iyi kipe abitangaza.
U Rwanda ruri gukina ruri gukina ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya AFCON 2023 mu batarengeje imyaka 23,rwagezeho rubanje gusezerera Libya.
Mu mukino ubanza wabereye i Huye ku wa 22 Ukwakira, u Rwanda na Mali banganyije igitego 1-1.