Gen. Muhoozi, Umuhungu Museveni yatangaje ko azahatanira kuba perezida bamwe batungurwa n'impamvu atanga izaba ibimuteye

Gen. Muhoozi, Umuhungu Museveni yatangaje ko azahatanira kuba perezida bamwe batungurwa n'impamvu atanga izaba ibimuteye

Oct 28,2022

Ku munsi w'ejo ku wa Kane hiriwe hacicikana inkuru y'umuhungu wa Museveni uyobora igihugu cya Uganda kuri ubu, Gen. Muhoozi watangaje ko agomba kuyobora iki gihugu mu minsi iri imbere.

N'ubwo yabivuze ariko ntibi tunguranye kuri benshi kuko hari hashize imyaka myinshi binugwanugwa ndetse bamwe bagahamya ko uyu mugabo yarimo gutegurirwa gusimbura se akenshi bagendeye ku buryo yagiye azamurwamo mu ntera mu mirimo ya gisirikare yari ashinzwe dore ko ku myaka 48 gusa afite yamaze guhabwa ipeti risumba ayandi yose mu gihugu cya Uganda.

Gusa ari we ari na Se bakunze guhakana aya makuru bavuga ko ari ibihuha. Ni mu gihe Museveni aherutse gutangaza ko atari we uzagena umusimbura ahubwo ishyaka rye ari ryo rizahitamo umusimbura we maze akajya guhatana mu matora y'umukuru w'igihugu.

Uyu mugabo usanzwe uzwiho gukoresha Twitter yerekana ibitekerezo bye binyuranye harimo n'ibya politiki, ku munsi w'ejo yongeye kurikoroza ubwo yatangazaga ko ashaka kuyobora Uganda.

Yagize ati: "Mama yamye ari malayika kuri njye. Ahora ari mwiza kuri njye!! Nk'uko abagabo bose biyumva kuri ba mama babo. Uburyo bwonyine bwiza namwitura ibi ni ukuba perezida wa Uganda. Kandi amaherezo nzabikora!!!"

Aya magambo yatangaje bamwe mu bayabonye batangazwa n'impamvu uyu mugabo yatanze ituma yumva ashaka kuba perezida n'ubwo hari abagaragaje ko bamushyigikiye.

Muri bamwe mu bagize icyo bavuga yagize ati: "Ubwo se kwitura mama wawe bizafasha iki abandi babyeyi barara ubusa muri Uganda? Mpa impamvu igaragara izatuma nguha ijwi ryanjye"

Undi yagize ati: "Ntawe utagushyigikira rwose tukuri inyuma."

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka ni bwo Gen. Muhoozi yatangiye kugaragaza ko ashaka kumenyekana muri rubanda nyuma y'isabukuru ye ya 48.

Uyu mugabo yakoresheje ibirori mu gihugu hose ndetse atumira Perezida Kagame w'u Rwanda mu kirori nyamukuru cyabereye muri peresidansi ya Uganda.

Abinyujije kuri Twitter Gen. Muhoozi yavuze ko we n'ikipe ye nibatsinda amatora icya mbere bazakora ari ukongera ingengo y'imari ikoreshwa mu myidagaduro. 

Yongeraho ati: "Ikipe ya MK(Muhoozi Kainerugaba) izabagezaho umurongo wa Politiki wayo mu gihe cya vuba."

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Perezida Museveni azongera kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri 2026.

Ivomo: Softpower.ug + The Citizen