Elon Musk yaguze urubuga rwa Twitter ahita yirukana abayobozi bakuru barwo

Elon Musk yaguze urubuga rwa Twitter ahita yirukana abayobozi bakuru barwo

Oct 28,2022

Kuri uyu wa kane, Elon Musk yaguze Twitter yirukana abayobozi bakuru bayo mu masezerano ashyira uru rubuga ruri mu za mbere zikunzwe ku isi mu maboko y’umukire wa mbere ku isi.

Nyuma yo gufata icyemezo, Musk yanditse ku rubuga rwa twitter ko "inyoni irekuwe," yerekeza ku kirangantego cy’ikiguruka cy’uru rubuga.

Ibinyamakuru Washington Post na CNBC byatangaje ko Bwana Musk atataye igihe kuko yahise yirukana umuyobozi mukuru wa Twitter, Parag Agrawal,umuyobozi mukuru w’imari n’umuyobozi w’umutekano.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika ndetse n’umushoramari wo mu kigo cye, Elon Musk, umuherwe wa mbere ku isi,yamaze kugura Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari y’Amerika (miliyari 38.1 z’amapound).

Twitter ntiremeza ko yaguzwe, ariko umushoramari umwe muri iyi sosiyete yabwiye BBC ko amasezerano yarangiye.

Musk yagerageje kuva mu byo kugura Twitter nyuma gato y’uko igiciro yatanze cyemewe muri Mata,ariko muri Nyakanga yahagaritse amasezerano kubera ko ngo yasanze Twitter ifite umubare munini wa konti z’impimbano, ibirego byinshi n’ibindi.

Amakuru aravuga ko Musk arahita agarura uwahoze ari Perezida wa Amerika,Donald Trump wari wakuweho kubera ibitekerezo bye.