Dore ibintu udakwiye guhirahira ngo ukoreshe amenyo yawe

Dore ibintu udakwiye guhirahira ngo ukoreshe amenyo yawe

Oct 28,2022

N’ubwo amenyo atabishoboye, hari bamwe bayakoresha mu kubikora rimwe na rimwe bikabaviramo kubabara by’ako kanya cyangwa by’ahazaza.

Reka dufate urugero ruto, Ese umwana muto ashobora kwikorera ijerekani nini y’amazi? Oya! Ntabwo yayishobora, ariko nuyimuterekaho hari ubwo azatera intambwe wibwire ko abishoboye nyamara nyuma uzahura n’akaga ko kumuvuza. N’amenyo ni uko.

Ahari ushobora kuvuga ngo ‘Mbese ko maze igihe nyakoresha byantwaye iki?’ (Ingaruka zizira igihe). Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu nyamukuru amenyo atajya ashobora gukora gusa abantu bayakoresha.

Buri wese yagashimiye amenyo ye, amenyo akora akazi gakomeye cyane, amenyo akora akazi umuntu atabasha kwikorera ntayo afite.

Mu by’ukuri, amenyo ni ingenzi mu buzima bw’umuntu. Imana ijya kurema amenyo yayahaye imbaraga zayo bitewe n’ibyo azajya akora, biba ikibazo rero iyo yikorejwe ibyo adashoboye.

1. Amenyo ntabwo ashobora gufungura Fanta.

Mu gihe ukoresheje amenyo yawe mu gufungura Fanta, menya ko uri kuyangiriza cyane. Umuntu ukunda gukenera gufungura fanta cyane, asabwa kugura agakoresho kifashishwa mu kuzifungura.

2. Kuruma inzara z’intoki.

N’ubwo ari umuco wabaye kimomo cyane cyane kubana cyangwa ku bantu bakuru, ntabwo ari mwiza. Uyu muco wangiza amenyo cyane kuko aba akoreshwa akazi atagenewe, kandi akavunwa cyane n’uko ahatirwa kubikora. 

Umuntu uri kuruma inzara akoresha imbaraga nyinshi bikaba byatuma amenyo yangirika, ari nayo mpamvu buri muntu agirwa inama yo kugura agakoresho kifashishwa mu guca inzara.

Inkomoko: Opera News