Umuhanzi Niyo bosco yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye na Irene Mulindahabi na MIE

Umuhanzi Niyo bosco yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye na Irene Mulindahabi na MIE

Oct 29,2022

Umuhanzi w’umuhanga wagize igikundiro cyihariye muri uyu muziki, Niyo Bosco yatangaje yeruye ko yatandukanye na Murindahabi Irenée wari umaze imyaka itatu ari umujyanama we, mu rugendo rw’umuziki yishimira kandi azahora azirikana.

Yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu ibihumbi 62, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2022, yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko atakibarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya MIE yashinzwe n’umunyamakuru Murindahabi Irenée.

Uyu muririmbyi yavuze ko ashyize akadomo ku rugendo rw’imyaka itatu yari agendanye na Murindahabi. Ashimangira ko ari uwo ari we uyu munsi, kubera ko yashyigikiwe, abantu baramwumva, bamwereka urukundo "birenga uko nabitekerezaga ku ntangiriro y’uru rugendo."

Niyo yavuze ko hamwe n’abamushyigikira ndetse na Murindahabi, byatumye aba igiti cyashibutse, anagirira umumaro andi mashami n’imbuto nziza mu muziki.

Aravuga ibi kuko yagize uruhare rukomeye mu ndirimbo z’abandi bahanzi, arazandika, ndetse ijwi rye ryumvikana cyane nko mu ndirimbo za Vestine na Dorcas bafashwa mu muziki na Murindahabi.

Ni umuhanzi w’impano idashidikanwaho. Mu butumwa bwe, yumvikanishije ko atari umuntu wagera ku gasongero k’ubuzima ngo yibagirwe ukuntu Imana yamukundishije abantu.

Yavuze ko yakuriye mu muryango mwiza umushyigikira, ariko ‘igihe kirageze cyo gutangira urugendo rushya mu kwereka data ko yateye imbuto igeze igihe cyo gusarurwa’.

Niyo yavuze ko yubaha Murindahabi kandi ko buri kimwe yagezeho 'aracyimucyesha', kandi arabishima byimazeyo.

Niyo yavuze ko aho agiye hose azakomeza kugaragaza ukuntu Murindahabi yamwitangiye mu muziki we, amusaba gukomeza gufasha n’abandi bakeneye ubufasha nk’ubwe. Ati “Nkwifurije kurama kugira ngo ubone uko ukomeza kuramira abandi.”

Yari aherutse guca amarenga abantu ntibabimenya:

Ku wa 28 Nzeri 2022, uyu muhanzi yifashishije konti ye ya Instagram yatangaje ubutumwa bwakuruye urujijo mu bantu, yumvikanisha ko abaye mu buzima yita ko ari bubi.

Umwe mu ba Producer bamukorera indirimbo, icyo gihe yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko nta kibazo abona yaba afitanye na Murindahabi cyatuma yandika ubu butumwa.

Muri ubwo butumwa, Niyo yavugaga ko ashaka gusubira mu buzima yahozemo ataraba icyamamare, aho abantu bose bamufiteho ijambo.

Hari nk’aho yanditse agira ati “Nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza… Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we… Ndumva nacitse intege cyane.”

Yanavuze ko arambiwe kwirengagiza uwo ari we yita "kukugaburira ibifu by’abandi nyamara icyanjye cyishwe n’inzara.”

Niyo Bosco wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Ubigenza ute’, hari n’aho yavuze ko ashaka ko ibintu yagezeho byakwibagirana, ahubwo akarwanira ishema rye.

Yavuze ko ntawe yifuza gutunga urutoki, ariko kandi ntari ku murongo umwe n’umuntu ushaka ‘gutera imbere huti huti’.

Niyo Bosco yatangaje ko yatandukanye na Murindahabi bari bamaranye imyaka itatu