Dore amakosa 3 ugomba kwirinda gukora igihe ushaka kugabanya ibiro

Dore amakosa 3 ugomba kwirinda gukora igihe ushaka kugabanya ibiro

  • Ibyo ugomba kwirinda kugirango wirinde umubyibuho

  • Ibyo wakora igihe ushaka kugabanya ibiro

Oct 29,2022

Mu gihe watangiye urugendo rwo gutakaza ibiro (kunanuka), ni byiza ko wirinda amakosa y'imirire kugira ngo atakubuza kugera ku ntego wihaye.

Kujya kuri regime ukagira ibyo kurya n’ibyo kunywa wigomwa kugira ngo utakaze ibiro, ntibiba bihagije gusa ku muntu wifuza kubitakaza. 

Hari igihe umuntu yiyima akifata ndetse agakora ibishoboka ngo agabanye ibiro nyamara bikanga, akibaza ikibitera. Akenshi bituruka ku mirire yawe kuko hari igihe uba utazi ko hari amakosa ajyanye n'imirire ariyo anatuma udatakaza ibiro nk'uko ubyifuza.

Healthline yerekanye amakosa 3 y'imirire umuntu ushaka gutakaza ibiro aba akwiye kwirinda:

1. Kwigana abandi: Hari bamwe bafata imirire yo kugabanya ibiro kuko bazi ko hari mugenzi wabo wayikoresheje akananuka. Ikibi cyo kwigana abandi ni uko abantu birengagiza ibyo bagomba kwitondera, mbere yo gufata imirire yo kugabanya umubyibuho.

Mbere yo gutangira imirire igabanya umubyibuho buri wese aba agomba kumenya ibi ;

-Buri muntu wese agira imirire ye bwite bitewe n’impamvu zamuteye uwo mubyibuho, kubanza kumenya ubwoko bw’amaraso ye kuko hari ibiryo bibyibushya abantu bitewe na groupe sanguin ye no kubanza kumenya ingaruka umubyihuho ukabije ufite ku mubiri wawe.

-Ikindi umuntu aba agomba kumenya mbere yo gufata imirire yo kugabanya ibiro, ni uko burya abantu baba bagomba gutakaza ibiro bitandukanye, bitewe n’uko bareshya n’ibiro bafite.

-Ikintu gikomeye abantu batajya bamenya iyo bagiye gufata imirire yo kugabanya ibiro ni uko burya gufata gahunda y’imirire igabanya ibiro bigomba kuba ari icyemezo cya nyirubwite, kuko iyo utabanje ngo umenye ingaruka umubyibuho ukabije ufite ku mubiri wawe, ukajya gufata imirire igabanya ibiro ari uko uri kwigana abandi cyangwa se bakujyanye ku gahato ntabwo ugira imbaraga zo guhindura imirire igihe kirekire.

2. Kwiyicisha inzara: Gufata imirire igabanya ibiro ntaho bihuriye no kwiyicisha inzara. Ushobora kwiyicisha inzara nyuma ugasanga uhura n’ingaruka zirimo gucika intege, kurwara igifu, kubura imbaraga mu kazi n’ibindi.

Mu rwego rwo kwirinda guhura n’ingaruka zo kwiyicisha inzara mu gihe uri gushaka kugabanya ibiro, birashoboka ko wafata indyo yuzuye irimo iby’ubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara kandi ibiro byawe bikajya ku murongo.

Iyo wihaye gahunda yo gufata imirire igabanya umubyibuho ntibigomba kukubuza kurya ugahaga, kuko bitewe n’uko uba waregereye abantu babifitiye ubushobozi bakakubwira imirire igendanye nawe, urarya nk’uko bisanzwe kandi ukabasha no gutakaza ibiro.

3. Kongera gusubira ku byo waretse: Akenshi uzasanga abantu batakaza ibiro nyuma y’iminsi mike ukabona byongeye byagarutse. Iyo umaze kugera ku biro bikwiriye uba ugomba kumenya imirire uzakurikiza, ugahora kuri gahunda y’ibiro byawe.